Abafashe telefone za "macye macye" basigaye bashyira amafaranga kuri konte zabo bwacya bakayabura, kandi baramaze kwishyura - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abafashe telefone za 'macye macye' basigaye bashyira amafaranga kuri konte zabo bwacya bakayabura, kandi baramaze kwishyura

Mu minsi ya shize bamwe mu baturage bagiye bafata telefone za macye macye zazanywe na MTN, bazindukiye ku cyicaro kibishinzwe bajya guteza ingaru.

Ni nyuma yuko aba bantu bataka ko bamaze kwishyura ideni bayirimo ariko ikaba ikomeza kugenda iboroka (ifunga) telefone zabo ntayindi mpamvu ihari.

Ngo si ibyo gusa kuko bavuga ko basigaye bashyira amafaranga kuri konte zabo bwacya bakayabura kandi baramaze kwishyura ideni ryizo telefone.

Ndetse igitangaje ngo ntibatwara make kuko ushobora no gusigaho ibihumbi 200 bugacya atariho.

MTN ivuga ko iki kibazo cyabayeho ariko ko ubu cyamaze gucyemurwa. Ni mu gihe abaturage bo barekarama gusubizwa ayabo.



Source : https://yegob.rw/abafashe-telefone-za-macye-macye-basigaye-bashyira-amafaranga-kuri-konte-zabo-bwacya-bakayabura-kandi-baramaze-kwishyura/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)