Hari ubwo umugabo ashakana n'umugore akitwa umunyamahirwe.Ese ni ukubera iki ? Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kubimenyetso bizakwerekako uri umunyamahirwe.
Â
Kuva umwana w'umuhungu avutse atangira kurota.Iyo abona se afatwa neza na nyina umubyara atangira kumva nawe yifuje kuzafatwa neza nk'uko se ameze kandi burya no kubakobwa ni uko.Bose bagira amarangamutima yerekeza k'urushako.
Â
Abagore kandi basobanurwa nk'indabo nziza zihumura neza zituma imbuga [Garden] igaragara neza , mu gihe zaba zidahari igasa nabi cyane n'ubwiza bwayo bukabura.Abagore barongera bakagarura inseko y'abagabo.Umusore ushatse neza, aba mu byishimo iteka mu gihe uwashatse nabo we ahorana amarira adakama.Abagore ni indabo za jaride.
Â
Abagore ni ibikuta bikomeye kuko bivugwa ko abagore bubakishijwe inkunda z'Isi ifasheho.Umugore mwiza uri mu buzima bwawe niwe ntwaro ikomeye igutera imbaraga iyo ugiye kurambirwa ukava ku bintu.Uri mu buzima bwawe n'ubwana bawe ni we utuma bakomera bakaba abo ubona.Umugore ashobora kubyuka akagutegurira , akita kubana nawe akiyitaho.
Â
Nonese ni wowe mugabo w'umunyamahirwe wabonye umugore mwiza ?
Â
Hari ibimenyetso bike cyane , bitandukanya abagore kuri baganzi babo.Ibyo bimenyetso bituma umugore aba ; umunyamutima , umunyamurava, uw'urukundo akaruta bose amaso y'uwo babana yigeze abona.Muri iyi nkuru urigiramo niba utarashaka kandi niba warashatse urahita umenya niba uri umunyahirwe.
Â
1.Ntabwo ahorana amahane
Muri kamere y'abagore , basanzwe kugira amahane no kuburana k'uburenganzira bwabo ariko hari abarenza urugero ku buryo buri wese ubari iruhande ahora yumva yahunga.Abagabo benshi rero banga abagore bahorana ibibazo bidashira.Niba umugore wawe ari uko ateye, akaba ari ntacyo wakora ngo umushimishe cyangwa akaba ari ntacyo yagufasha menya ko wahuye.Niba umugore wawe adahorana ibobazo waratomboye, uri umunyamahirwe.
Â
2.Agira ibyo afasha muryango utanabimusabye.
Nta kintu kinezeza umugabo nko kugira umugore umufasha muri byose, mu mafaranga umuryango ukoresha.Umugabo wese akunda umugore ukora cyane.Abagabo bazwiho kwihagararaho ariko niba ufite umugore ugufasha utabisabye, uri umunyamahirwe.
Â
3.Ntabwio ajya arakara iyo uhaye amafaranga umuntu wo hanze y'umuryango wanyu.
Â
Umugore wawe niba atajya aguteza ibibazo mu gihe watanze amafaranga hanze y'umuryango wawe, waba uri gufasha cyangwa hari ibindi uri gukora ,ni umugisha kuri wowe.Hari abagore bahita barakara , bagafata abo bagabo babo nk'abari kwangiza amategeko runaka.
Â
4.Ntabwo ajya gukosorera mu ruhame.
Nta kibi nko kugira umugore ugukosorera mu ruhame, ibi birakaza abagabo benshi, ntabwo babikunda kuko baba bashaka ko bahorana ubutware bwabo.Niba umugabo wawe atajya agukosorera mu ruhame, menya ko uri umunyamahirwe.Niba umugore wawe ajya agukosora mu mahoro, waratomboye.
Â
The post Abagabo gusa : Umugabo ushakana n'umugore wujuje ibi bimenyetso aba ari umunyamahirwe appeared first on The Custom Reports.