Abahanzi Nyafurika 10 barebwe n'abantu benshi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe habura iminsi 21 gusa ngo umwaka wa 2023 ushyirweho akadomo, imbuga nyinshi zicuruza umuziki zikomeje kugenda zigaragaza uko uyu mwaka wagenze mu bahanzi bahiriwe nawo. Kuri ubu YouTube yamaze kwerekana abahanzi nyafurika barebwe cyane bayobowe na Burna Boy.

Ni urutonde rwiganjemo abahanzi bo mu gihugu cya Nigeria bafite amazina akomeye, mu gihe igihugu nka Tanzania gihagarariwe na Diamond Platnumz, Congo ihagarariwe na Fally Ipupa naho ibindi bihugu byo mu karere birimo n'u Rwanda byabuze umuhanzi n'umwe ubihagararira kuri uru rutonde.

Dore abahanzi nyafurika 10 barebwe n'abantu benshi kuri YouTube mu 2023:

1. Burna Boy

Umuhanzi Damini Ogulu wamamaye nka Burna Boy ukomoka muri Nigeria, niwe wafashe intebe y'Ubwami bwa YouTube mu 2023 nyuma yo kurebwa n'abantu Miliyari 2.52. Uyu muhanzi wahiriwe n'uyu mwaka yanawusohoreyemo album yise 'I Told Them' iriho indirimbo nka 'City Boys' ikomeje guca ibintu hirya no hino.

2. Diamond Platnumz

Naseeb Abdul Juma Issack umuhanzi ukomoka muri Tanzania, wamamaye nka Diamond Platnumz mu muziki, niwe waje ku mwanya wa Kabiri Â n'abantu Miliyari 2.37 ndetse akaba ariwe muhanzi rukumbi wo muri Tanzania waje kuru uru rutonde.

3. Wizkid 

Wizkid utarahiriwe n'umwaka wa 2023 nyuma yo kuwupfushirizamo umubyeyi we, ndetse ntanasohore ibihangano bishya, ntibyamubujije kuza ku mwanya wa Gatatu mu bahanzi nyafurika barebwe cyane kuri YoutTube muri uyu mwaka. Abantu Miliyari 1.83 nibo barebye ndetse banumva indirimbo za Wizkid kuri Youtube.

4. Fally Ipupa

Icyamamare mu muziki Fally Ipupa akaba n'umubyinnyi kabuhariwe, ukomoka muri Repubulika Iharanida Demokarasi ya  Congo, yaje ku mwanya wa Kane n'abantu Miliyari 1.61 barebye ibihangano bye kuri YouTube mu 2023. Ni nawe muhanzi rukumbi wo muri iki gihugu waje kuri uru rutonde.

5. Davido

Umuhanzi w'icyamamare David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido mu muziki, wagarutse bushya muri uyu mwaka nyuma yo gusohora album nshya yise 'Timeless', yaje ku mwanya wa Gatanu n'abantu Miliyari 1.50 barebye ibihangano bye kuri YouTube mu 2023.

6. Rema

Divine Ikubor umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo ukiri muto, ku myaka 23 amaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga bitewe n'ibihangano bye birimo indirimbo yise 'Calm Down' yaciye ibintu ku mbuga zicuruza umuziki. Muri uyu mwaka Rema yarebwe n'abantu Miliyari 1.41 kuri YouTube.

7. CKay

Umuhanzi Chukwuma Ekweani uzwi cyane nka CKay mu muziki, akomoka muri Nigeria akaba yaramamaye cyane mu ndirimbo nka 'Love Nwantiti', niwe waje ku mwanya wa Karindwi mu bahanzi nyafurika 10 barebwe cyane kuri YouTube. Mu 2023 CKay yarebwe n'abantu Miliyari 1.30.

8.Flavour

Chinedu Okoli umuhanzi wamamaye nka Flavour mu muziki ukomoka muri Nigeria, umaze imyaka irenga 15 akora umuziki, wakunzwe mu ndirimbo nka 'Nwa Baby', 'Ashawo', 'Chini Baby' n'izindi, niwe uri ku mwanya wa Munani n'abantu Miliyari 1.19 barebye ibihangano bye kuri YouTube mu 2023.

9. P-Square

Itsinda rya P-Square rigizwe n'abavandimwe b'impanga Paul Okoye uzwi nka Rudeboy hamwe na Peter Okoye uzwi nka Mr.P. Aba bombi bagize uruhare mukuzamura umuziki wo muri Nigeria kuva mu 2005, nibo bari ku mwanya wa cyenda n'abantu Miliyari 1.14 barebye ibihangano byabo kuri YouTube muri uyu mwaka.

10. Tekno

Augustine Miles Kelechi umuhanzi wamamaye ku izina rya Tekno,akaba ari n'umu-Producer, wakoze indirimbo zakunzwe zirimo nka 'Pana', 'Diana', 'Rara' n'izindi nyinshi, niwe waje ku mwanya wa Cumi mu bahanzi nyafurika barebwe cyane kuri YouTube. Muri uyu mwaka Tekno yarebwe n'abantu Miliyari 1.1




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137455/abahanzi-nyafurika-10-barebwe-nabantu-benshi-kuri-youtube-mu-2023-137455.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)