Abakinnyi 7 ni bo batemerewe gukina umunsi wa 12 wa shampiyona #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2023-24 irakomeza hakinwa imikino y'umunsi wa 12 aho abakinnyi 7 barimo babiri ba Rayon Sports batemerewe gukina kubera ko bafite amakarita ataberemera gukina iyi mikino.

Imikino y'umunsi wa 12 iratangira uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2023, hateganyijwe umukino umwe gusa wo Rayon Sports igomba kuza kwakiramo Bugesera FC saa 18h00' kuri Kigali Péle Stadium.

Undi mukino utegerejwe na benshi ni uwo Kiyovu Sports izakiramo APR FC ejo ku wa Gatandatu saa 18h00' kuri Kigali Péle Stadium.

Abakinnyi 7 ni bo batemerewe gukina umunsi wa 12 kubera ko bujuje amakarita 3 y'imihondo, barimo Rwatubyaye Abdul na Nzinga Heritier Kuvumbu ba Rayon Sports, Mukoghotya Robert wa Sunrise FC, Ishingizwe Rodrigue wa Bugesera FC, Nziengwe Nicodeme wa Etoile del'Est, Zaudibumba Jordan wa Etincelles FC na Ishimwe Saleh wa AS Kigali wahawe ikarita itukura ku mukino uheruka.

Gahunda y'umunsi wa 12

Ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2023

Rayon Sports vs Buesera FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza

Musanze FC vs Gorilla FC
Police FC marines FC
Kiyovu Sports vs APR FC
Sunrise FC vs Gasogi United
Etoile del'Est vs Amagaju

Ku Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2023

AS Kiali vs Mukura VS
Muhazi United vs Etincelles FC

Rwatubyaye ari mu bakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 12



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-7-ni-bo-batemerewe-gukina-umunsi-wa-12-wa-shampiyona

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)