Abakinnyi ba Kiyovu Sports bashobora kudakina... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yakoze imyitozo ya nyuma, yitegura umukino izahuramo na APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ukuboza, umukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium.

Ubwo iyi myitozo yari irangiye, abakinnyi begereye umutoza bamubwira ko batazigera bakina umukino bafitanye na APR FC ndetse ko batari bujye no mu mwoherero, mu gihe badahawe  amafaranga.

Ubwo Kiyovu Sports yasinyishaga umutoza mushya Bipfubusa Joslin ubuyobizi bw'iyi kipe bwabwiye abakinnyi ko bari gukemura ibibazo by'imishahara babafitiye, ndetse nyuma bababwira ko bazajya gukina umukino wa APR FC barabahaye amafaranga.

Muri iki cyumweru  turi gusoza, umutoza Bipfubusa Joslin yasabye abakinnyi ko bakora imyitozo nta n'umwe uri kuvuga ikibazo cy'amafaranga, ndetse abakinnyi barabyemera bakora imyitozo neza kugera kuri uyu wa Gatanu.

Abakinnyi ba Kiyovu Sports barasaba ko nibura mu birarane by'amezi atatu baberewemo, bahabwa ukwezi kumwe ubundi bagakina na APR FC ariko hari akantu nasize mu rugo.

Mu gihe aba bakinnyi batagira amafaranga bahabwa, babwiye umutoza ko atazigera abategereza ku mukino wo kuri uyu wa Gatandatu. Imyitozo irangiye, Kiyovu Sports yagombaga kujya mu mwoherero utegura match, ariko abakinnyi bafashe inzira baritahira buri wese ajya mu rugo iwe . 

Abakinnyi na Kiyovu Sports bavuze ko nibaramuka badahawe nibura ukwezi kumwe k'umushahara, hatazagira umuntu ubategereza i Nyamirambo kuri uyu wa 6 

Perezida wungirije wa Kiyovu Sports, Mbonyumuvunyi Abdul Karim niwe wari wabwiye abakinnyi ko bazajya guhura na APR FC bahawe amafanga




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137136/abakinnyi-ba-kiyovu-sports-bashobora-kudakina-na-apr-fc-kubera-umushahara-137136.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)