Abakinnyi n'abahanzi ntibatanzwe! Amateka yisubiyemo Israel Mbonyi yuzuza Kigali Arena (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi w'Indirimbo zo Kuramya no Guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yongeye gukora amateka yuzuza Kigali Arena mu gitaramo yise "Icyambu Live Concert" yamurikiyemo Album ye nshya yise "Nk'umusirikare".

Ni igitaramo cyaraye kibaye mu ijoro ryakeye rya Noheli tariki ya 25 Ukuboza 2023, aho Kigali Arena yari yakubise yuzuye.

Ni igitaramo cyabaye mu bice bibiri aho Israel Mbonyi wamaze isaha irenga ku rubyiniro, yafashe akaruhuko maze aha umwanya Pastor Julienne Kambanda ngo yigishe abari muri iki gitaramo.

Israel Mbonyi yagarutse ku rubyiniro noneho aririmbira hagati mu bafana aho yari yateguriwe urubyiniro ubona ko yishimanye na bo, ni nako yanyuzagamo akaririmba indirimbo z'abandi bahanzi bagenzi be.

Iki gitaramo kikaba kitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye nk'umuhanzi The Ben uheruka gukora ubukwe, Ommy Dimpoz wo muri Tanzania, Uncle Austin, VJ Spinny wo muri Uganda, umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie Silver, Masamba Intore, umunyamakuru w'imikino Sam Karenzi, Gacinya Chance Denis wabaye perezida wa Rayon Sports, abakinnyi Nshuti Dominique Savio na Mugenzi Bienvenue ba Police FC n'abandi.

Kigali Arena yari yuzuye
Israel Mbonyi yatanze ibyishimo ku bakunzi be
Uncle Austin na Ommy Dimpoz wo muri Tanzania bitabiriye iki gitaramo
Sherrie Silver na The Ben na bo bari bahari
Umunyamakuru Sam Karenzi
Gacinya Chance Denis yari yafashijwe
Madedeli wo muri Papa Savana we yari ahari
Nshuti Dominique Savio na Mugenzi Bienvenue basanzwe bakinira Police FC, bafashe akanya baza gutaramana na Mbonyi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-n-abahanzi-ntibatanzwe-amateka-yisubiyemo-israel-mbonyi-yuzuza-kigali-arena-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)