Ku wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023, Kendrick Lamar, umunyamuziki uri ku rutonde rw'abaraperi 50 b'ibihe byose ku Isi, yakoze 'Performance' yo ku rwego rwo hejuru, mu gitaramo cya mbere yari akoreye mu gihugu cya mbere cyo ku Mugabane wa Afurika yari agezemo bwa mbere.
Uyu mugabo ari kumwe n'umuryango we bahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukuboza 2023 yerekeza mu gihugu cya Afurika y'Epfo aho afite igitaramo gikomeye.
Ni umwe mu baraperi beza Isi ifite muri iki gihe. Igitaramo cye mu Rwanda kitabiriwe n'abarenga ibihumbi icyenda barimo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Imibare yerekane ko abarenga ibihumbi umunani ari bo bazaguze amatike mu gitaramo, yaguraga ibihumbi 50 Frw, ibihumbi 20Frw ndetse n'ibihumbi 85 Frw.
Mu gihe cy'iminota 84' yamaze ku rubyiniro, uyu muraperi yisunze indirimbo ze zirimo nka 'She Needs Me', "Behind betrayal", "Bitch, Don't Kill My Vibe", 'Loyalty', ava ku rubyiniro abantu bakinyotewe no gutaramana nawe.
Imibare yatangajwe n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe kureberera no gutegura inama 'Rwanda Convention Bureau' (RCB), igaragaza ko abantu barenga 1000 bahawe imirimo inyuranye mu gitaramo cya Kendrick Lamar muri BK Arena.
RBC yavuze ko abanyarwanda 1000 bahawe akazi mu itsinda ryategura imigendekere y'igikorwa kuva gitangiye kugeza ku musozo wacyo.
Abandi bahawe akazi ni ababyinnyi b'abakobwa n'abasore ndetse n'abahanzi bose hamwe bagera kuri 70 bigaragaje muri iki gitaramo kitabiriwe n'urubyiruko rwinshi.
Igitaramo cya Kendrick Lamar kandi cyafashije urubyiruko 30 kubona amahugurwa ashamikiye ku mirimo bakorana inyuranye.
RCB yanavuze ko uburyo urubyiniro rwari rwarimbishijwe n'ahandi hose hari hateguye muri BK Arena byagizwemo uruhare n'abanyabugeni 20 b'abanyarwanda bahawe akazi.
Hejuru y'ibyo kandi abategura n'abatunganya filime 15 bo mu Rwanda bahawe akazi muri iki gitaramo.
Kendrick Lamar yahuriye ku rubyiniro n'abahanzi barimo Bruce Melodie, Ariel Wayz ndetse na Zuchu wo muri Tanzania.
Ariel Wayz yanditse kuri konti ye ya Twitter, agaragaza ko yatewe ishema no kuririmba mbere y'uko Kendrick Lamar agera ku rubyiniro.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gitaramo, Perezida Kagame yavuze ko iki gitaramo cya Kendrick Lamar cyateguwe na Global Citizen ari 'uburyo bwiza bwo gusoza umwakaâ¦na muzika, n'imbaraga, n'icyizere.'