Abarimu 1058 bahawe telefone za 'Smartphones'... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane tariki ya Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ukuboza 2023, u Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w'Umwarimu, aho ku rwego rw'igihugu ibi birori byizihirijwe mu Intare Conference Arena, naho mu gihugu hose, ibirori byizihirijwe ku rwego rw'umurenge.

Insanganyamatsiko y'uyu munsi iragira iti: Â 'Abarimu dukeneye mu burezi twifuza'. Aho yibukije abarimu bose ibyo bakeneweho mu kugera ku burezi bufite ireme buzafasha kugera ku Rwanda rwifuzwa.

Ibi birori byabaye ku nshuro ya 24 mu Rwanda byitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Uburezi Gaspard Twagirayezu,Minisitiri w'Ikoranabuhanga no Guhanga Ibishya, Ingabire Paula, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Irere Claudette hamwe n'abandi barimo n'abaterankunga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Irere Claudette yashimiye abarezi ubwitange bagaragaza mu kazi kabo ka buri munsi, anavuga ko hakenewe impinduka mu burezi bigizwemo uruhare na  mwarimu kandi ko umusaruro wabo ugaragarira mu mitsindire y'abanyeshuri.

Mu gihe Minisitiri w'Ikoranabuhanga no Guhanga Ibishya, Ingabire Paula, yagarutse ku kamaro k'ikoranabuhanga mu guteza imbere uburezi ndetse anashima ishoramari ryakozwe kugirango ikoranabuhanga rigere mu mashuri hirya no hino mu gihugu.

Yagize ati: ''Ikoranabuhanga rifite akamaro gakomeye mu burezi, niyo mpamvu twashyizemo imbaraga kugirango rigere ku barimi n'abanyeshuri. Ubu ibikorwa remezo by'ikoranabuhanga bigeze kuri 59% mu mashuri yose'. 

Yagarutse ku kuba ubumenyi mu ikoranabuhanga buhabwa abarimu cyane kuko bari ku isonga mukubwigisha abanyeshuri. Yaboneyeho kuvuga ko kuba ikoranabuhanga ari ingenzi mu burezi ariyo mpamvu abarimu 1058 bitabiriye ibi birori bahabwa telefoni za 'Smartphones' zizabafasha mu kazi kabo kaburi munsi.

Minisitiri Ingabire Paula kandi yatangaje ko izi telefoni zahawe abarimu 1058 zabonetse kubufatanye na Airtel hamwe na Wilmot Reed Hastings Jr umuyobozi wa Netflix ari nawe wayishinze mu myaka 25 ishize. Yaboneyeho kandi kubashimira kubufatanye bwabo no guteza imbere uburezi binyuze mu kubegereza ikoranabuhanga.

Izi telefone bahawe k'ubuntu, bazihawe zirimo amafaranga yo guhamagara umwaka wose ndetse na interineti y'umwaka. Buri mwarimu wese waruri mu Intare Conference Arena yatahanye iyi telefone ndetse n'abandi barimu batabashije kuhagera basezerwanijwe ko bazazigezwaho.

Umuherwe akaba n'umushoramari Wilmot Reed Hastings Jr washinze Netflix wahaye u Rwanda impano ya miliyoni 50 z'Amadolari yafashije mu kugura izi telefoni zahawe abarimu, yatangaje ko ari icyubahiro gutera inkunga u Rwanda byumwihariko abarimu kuko nawe yabaye umwarimu mu gihe cy'imyaka 3.

Emmanuel Hamez ukomoka mu Bufaransa akaba ari nawe muyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, yatangaje ko iyi kompanyi y'itumanaho yafashije aba barimu kubona izi telefoni ndetse ko yanashyizeho poromosiyo ya telefoni za Smartphones zigura ibihumbi 20 gusa kugirango zigere no kubarimu bavugaga ko badafite ubushobozi bwo kugura izihenze.

Nambajimana Jean Pierre wigisha mu ishuri rya FAWE Girls School Gisozi, ariwe waruhagarariye abandi barimu, yagaragaje ko bishimiye ibyo Leta yabagejejeho harimo nko kongererwa umushahara ku kigero cya 88% ndetse anashimira ko Leta ikomeza gutekereza ku mibereho myiza y'abarimu byumwihariko ashimira ikigega bashyiriweho cy'Umwalimu SACCO.

Minisitiri w'Uburezi Gaspard Twagirayezu wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, mu ijambo yagejeje ku barimu yabashimiye agira ati: 'Ndabashimira uruhare n'ubwitange bukomeye mukoresha mukurerera u Rwanda. Muri abantu b'ingenzi mu iterambere ry'igihugu rishingiye ku bumenyi n'indangagaciro mwigisha abanyeshuri''.

Yakomeje agira ati: ''Leta y'u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka mu guteza imbere imibereho myiza y'abarimu no kuzamura ireme ry'uburezi no kuzamura ibikorwa by'ikoranabuhanga bizaganisha ku Rwanda twifuza''.

Minisitiri Gaspard Twagirayezu yasoje yibutsa abarimu ko bakwiye kwishimira ibyo bamaze kugeraho ariko kandi bakanazirikana ko hakiri byinshi bagomba kugeraho. Yababwiye ko izi telefone bahawe ari impano izabafasha mu ikoranabuhanga kandi ko hakiri byinshi Leta ibahishiye. Yasoje agira ati: ''Ibi mubonye ni bike biracyaza, ntacyo twabima tugifite. Mugire umunsi mwiza wahariwe Abarimu''.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga no Guhanga Ibishya, Nirere Claudette yashimiye abarimu ku bwitange bakorana umurimo wabo

Minisitiri w'Uburezi Gaspard Twagirayezu yibukije abarimu ko aribo shingiro ry'iterambere ry'igihugu ndetse anabashimira kuba barerera u Rwanda

Hahembwe abayobozi b'amashuri yabaye indashyikirwa mu mitsindishirize

Umuherwe akaba n'umuyobozi wa Netflix uri mubayishinze, Wilmot Reed Hastings Jr. yahaye u Rwanda impano ya miliyoni 50 z'amadolari mu guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi

Abarimu 1058 bitabiriye umunsi mpuzamahanga wabo mu Intare Conference Arena batahanye impano za 'Smartphones'




Bacinye akadiho bizihiza umunsi wabo

Minisitiri Ingabire Paula na Wilmot Reed Hastings Jr. bafatanije n'abarimu kwishimira umunsi mukuru wabo

Ndagijimana Jean Pierre waruhagarariye abandi barimu yashimiye Leta ikomeje kwita ku mibereho myiza y'abarimu

Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez yifatanije n'abarezi ku munsi wabo

Abanyeshuri bo mu ishuri ry'umuziki ku Nyundo basusurukije abarimu

Hafashwe ifoto y'urwibutso ku bayobozi n'abarezi bitabiriye uyu munsi

Ni ku nshuro ya 24 mu Rwanda hijihijwe umunsi mpuzamahanga w'Abarimu



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137588/abarimu-1058-bahawe-telefone-za-smartphones-ku-munsi-mukuru-wabo-amafoto-137588.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)