Abaririmbyi 29 batangiye guhatana mu cyiciro... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amatora yo kuri internet yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2023, aho azarangira tariki 25 Ukuboza 2023. Azashingirwaho, kuko azagira uruhare mu kwemeza umusore n'umukobwa bazagera kuri 'final' y'iri rushanwa.

Kugeza ubu, Delicous niwe uri ku mwanya wa mbere n'amajwi aho agejeje 146, akaba akurikiwe na Alan Manzi ufite amajwi 118, Christella uri ku mwanya wa Gatatu n'amajwi 71, Chocolate uri ku mwanya wa Kane n'amajwi 70, ndetse na Fiston Rich uri ku mwanya wa Gatanu na 24.

Iri rushanwa kandi rihatanyemo Gaju, Tricks, Lion, Melodie Jazz, Aimaa, Carmella, Hyguette, Yvan, Erickson, Burabyo, Tessy, Deborah, Simon Page, Ireme, Xemagique, Muriro, Cedric, Rwema, Ambasasadeur, Gabby, Jemima, Bliever, Bijoux ndetse na Risen Kent.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2023, habaye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro iri rushanwa, aho abaririmbyi ba Karaoke bahatanye.

Kuri iyi nshuro ya mbere, Akanama Nkemurampaka kagizwe na Bahati Makaca, Shaffy, Young Grace, Alto ndetse na Uwimana Jane. Ntuzacikwe.

Umuyobozi wa Alaphat Entertainment Ltd, Nkuramuruge Alaphat aherutse kubwira InyaRwanda ko bateguye iri rushanwa bagamije guhesha agaciro abakora umwuga wo kubyina bubakiye kuri Karaoke.

Ati 'Twateguye irushanwa tugamije guha agaciro abakora umurimo wo kuririmba Karaoke no kurushaho kuyikundisha Abanyarwanda ndetse hanavumburwa izindi mpano nshya.'

Umusore/Umugabo uzegukana irushanwa azambikwa ikamba ryanditseho Karaoke King 2023 n'amazina ye anahembwe Miliyoni 2 Frw. Cyo kimwe n'umukobwa uzahiga abandi azahembwa Miliyoni 2 Frw, anambikwe ikamba.

Hazatangwa kandi ibihembo ku musore cyangwa se umukobwa uzakundwa mu irushanwa (People's Choice) uzahembwa Miliyoni 1 Frw. Amatora ari kubera ku rubuga rwa Noneho.com.

KANDA HANO UBASHE GUTORA UMURIRIMBYI USHYIGIKIYE MURI IRI RUSHANWA


Delicious [Nimero 23] niwe uri imbere mu matora yo kuri internet


Christella [Nimero 15] ari ku mwanya wa Gatatu mu matora yo kuri internet


Lion [Nimero 1] ari ku mwanya wa Munani mu matora yo kuri internet


Gaju [Nimero 15] ari gutanira kwegukana Miliyoni 2 Frw zizatangwa muri iri rushanwa


Xemagique [Nimero 10] ni umwe mu bahataniye igikombe muri iri rushanwa

 

Umukinnyi wa filime Shaffy ari mu bagize Akanama Nkemurampaka ka Karaoke King&Queen 


Umuraperikazi Young Grace azifashishwa mu gutanga amanota muri iri rushanwa




Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze itangizwa rya 'Karaoke King&Queen'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137167/abaririmbyi-29-batangiye-guhatana-mu-cyiciro-cyamatora-muri-karaoke-kingqueen-137167.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)