Abasirikari ba Kenya bari baragiye mu butumwa bw'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba muri Kongo, batangiye kuva muri icyo gihugu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abasirikari ba Kenya bari baragiye mu butumwa bw'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba muri Kongo, batangiye kuva muri icyo gihugu, nyuma y'aho ubutegetsi bw'i Kinshasa butangarije ko butagishaka ingabo z'uwo muryango ku butaka bwabo, buzishinja kuba zirarishoye mu mirwano na M23.

Ingabo za Kenya zari zaragiye mu birindiro byahoze ari ibya M23, nyuma y'aho uwo mutwe ufatiye icyemezo cyo kurekura uduce yari yarigaruriye, mu rwego rwo kubahiriza ihagarikwa ry'imirwano hagati yawo n'igisirikari cya Leta, FARDC.

Kuri iki cyumweru M23 yatangaje ko igiye kwisubiza uduce yari yarashyize mu biganza by'ingabo za Kenya, ni ukuvuga Kibumba, Kibati n'utundi two muri Teritwari ya Nyiragongo.
Perezida William Ruto wa Kenya, aherutse gutangariza televiziyo mpuzamahanga ya France 24 ko izo ngabo iyo zitajya muri Kongo ubu hari kuba havugwa indi nkuru, dore ko zasanze abarwanyi ba M23 basigaje ibilometero 6 gusa ngo binjire mu mujyi wa Goma.

Uretse Kenya, ibindi bihugu byohereje ingabo muri Kongo ni Uganda, u Burundi, na Sudani y'Epfo, nabyo bikaba bigomba gucyura ingabo zabyo muri uku kwezi k'Ukuboza 2023.

Izindi ngabo zigomba kuva muri Kongo vuba na bwangu ni iza Loni, Minusco, zari zihamaze imyaka 23 yose!

Perezida Tshisekedi wa Kongo arateganya gusimbuza ingabo z'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba iza SADC, bitazwi igihe zizahagerera, ndetse bimwe mu bihugu bigize iyo SADC nka Namibia, bikaba byaramaze gutangaza ko nta musirikari bizohereza muri Kongo.

The post Abasirikari ba Kenya bari baragiye mu butumwa bw'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba muri Kongo, batangiye kuva muri icyo gihugu appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abasirikari-ba-kenya-bari-baragiye-mu-butumwa-bwumuryango-wafrika-yuburasirazuba-muri-kongo-batangiye-kuva-muri-icyo-gihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abasirikari-ba-kenya-bari-baragiye-mu-butumwa-bwumuryango-wafrika-yuburasirazuba-muri-kongo-batangiye-kuva-muri-icyo-gihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)