AERG yizihije imyaka 27 ishinzwe mu gitaramo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuryango wa AERG washinzwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagamijwe gusigasira ubudaheranwa bw'abanyarwanda no komora ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, wizihije imyaka 27 ushinzwe haba ubusabane bwo kwishimira ibyagezweho, baratarama.

Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa 17 Ukuboza 2023 cyitabirwa n'inzego zitandukanye z'ubuyobozi bwa Leta, abashinze uyu muryango, abo wareze, abana bato bawubarizwamo, ababyeyi inshuti n'abandi.


Hakaswe umutsima "Cake" bishimira isabukuru y'imyaka 27 hashinzwe uyu muryango

Iki gitaramno cyabaye hagamijwe kwishimira ibyagezweho mu myaka 27 birimo kwiyubaka nyuma y'amateka mabi yaranze Igihugu cy'u Rwanda. Cyitabiriwe n'abahanzi batandukanye barimo Bonhomme, Nyirikindi, Ikobe Band, Alouette n'Itorero Inyamibwa, bibanda ku bihangano bitaka ibigwi by'Inkotanyi zabohoye Igihugu.

Mu buhamya bwatanzwe n'abantu batandukanye, bagarutse ku bihe by'icuraburindi bya kera byaranzwe n'amacukubiri, agahembera Jenoside yakorewe Abatutsi, yatwaye ubuzima bw'abatutsi brenga miliyoni, bakicwa urubozo. 

Bagarutse kandi no ku budaheranwa ndetse n'icyizere bongeye kugira binyuze mu muryango wa AERG wababereye ubuhungiro bakiyumva nk'abari mu rugo.

Batangaje ko AERG yabahaye byinshi birimo urukundo, ikinyabupfura, amashuri, abavandimwe, ikabaha no kwimenyereza kugira inshingano nubwo bamwe bari bato.

Gaju Aillen umwana muto ubarizwa mu 'Uruhongore' yavuze kuri byinshi yakuye muri AERG birimo no gufasha benshi kuva mu bwigunge, bagafatanya n'abandi bana, agahabwa inshingano zo kurera benshi bakongera kumurikirwa n'umucyo.


Abana bato babarizwa mu muryango wa AERG bafasha bagenzi babo kwishima

Yagize ati 'Umuryango wa AERG wampaye urukundo, kwirinda ibibi, umpa gutinyuka no kwakira inshingano nkiri muto, nkabasha kumenya ibibazo by'abana ndeberera, ndetse duhinduka umuryango mugari".

Uyu mwana w'umukobwa yavuze ko bigishijwe amateka yaranze igihugu basobanukirwa n'ibyateye amacakubiri yahembereye urwango rwabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994, bigishwa no kuyamaganira kure kugira ngo itazagaruka ukundi.

Maj Gen Emmy Ruvusha yagarutse ku busobanuro bwa AERG avuga ko ari umuryango w'icyomoro cy'ibikomere. Yavuze ko uyu muryango watanze byinshi birimo urukundo, kwiyubaka no kugera ku iterambere rirambye, ndetse ukabera benshi umubyeyi.


Bamwe bagarutse ku bihe byabagoye byo kubura ababo, nyuma bakaza kwisuganya bagasanga barenga 300 ubwo bari mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda i Butare, bagakora umuryango kuko bari basigaye ku gasozi ntawe basanga. Batangiye kuganira kuri Jenoside n'uburyo babuze ababo, birabakomeza, biga ku ngamba zabafasha kwiyubaka bundi bushya.

Ati "AERG yatubereye umuryango yaduhaye umuvandimwe iduha urukundo. Kwihuza nk'abarokotse byatumye twunguka umuryango mugari binyuze muri AERG".

Umuyobozi Mukuru w'Umuryango uharanira inyunyu z'abacitse ku icumu mu Rwanda (IBUKA), Dr. Gakwenzire Philbert yagarutse ku butwari bw'Inkotanyi mu kubaka Igihugu no kugarura amahoro, agaruka no kubudaherwa bw'Abarokotse Jenoside bakiyomora ibikomere batewe nayo.


Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr Bizimana Jean Damascene, yashimiye abagize uruhare rukomeye rwo kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimira Leta y'u Rwanda yagaruye ubumwe bw'abanyarwanda.

Ati 'Mbifurije isabukuru nziza y'imyaka 27, ndetse ndabashimira ibikorwa by'indashyikirwa byagezweho mugatsinda ibikomere'.

Yashimiye abaterankunga babaye hafi abana b'imfubyi za Jenoside bakabona byinshi birimo no kubona aho baba. Yatangaje ko abishyurirwa na MINUBUMWE bagenda bagabanuka, nka kimwe kigaragaza iterambere ry'abana, kuko basoza amashuri yabo bakajya mu mirimo. Yatangaje ko mu nzego zirandukanye zirimo n'ubuvuzi, uburezi n'izindi, abarokotse bakomeje kwitabwaho

Ati "Umuryango usobanuye byinshi! Umuryango wa AERG warabyaye urarera kandi urakuza ndetse wuzuza inshingano basabwaga, kugirango benshi bave mu bwigunge".

Yatanze inama ku rubyiruko ko bakwiga bibanda ku bintu byaborohereza kubona akazi byihuse ntibahure n'ubushomeri. Abagira inama yo kudahitamo ibyoroshye ariko bidafite akamaro ku isoko ry' umurimo. Ati "Twigire ku mateka kandi twiyubakire Igihugu kizira umwaga".

Abiganjemo urubyiruko babyinnye intsinzi bishimira ibyiza byatanzwe nk'Inkotanyi


Abana bato bari mu mashuri bibukijwe ko bagomba gushyira imbaraga mu masomo yabo bubaka Igihugu



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137698/aerg-yizihije-imyaka-27-ishinzwe-mu-gitaramo-yise-ni-rwemeamafoto-137698.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)