Kuri uyu munsi tariki 04 Ukuboza 2023, aba bombi  bishimira ko bujuje imyaka 2 mu rukundo babana nk'umugabo n'umugore.
Â
Tracy Agasaro yafashe umwanya agaragariza abamukurikira iby'urukundo rwabo binyuze mu magambo babwiranye.
Â
Agasaro Tracy ati:'Hari ubwo umuntu abura amagambo yo kuvuga neza akabura naho yahera asohora ayari mu mutima we'. Kuri uyu munsi nta byinshi mfite byo kuvuga , gusa nujujwe n'amarangamutima menshi kuko icyo mfite cyo kuvuga ni nti , nkunda ubu bumwe n'uyu mugabo uri hano'.
Â
Nejejwe n'imyaka 2 tumaranye dushakanye kandi imyinshi iri imbere yacu, Rene Patrick'.
Â
Mu mashusho yuzuye urukundo n'amarangamutima yabo bombi ,bigaragara ko bayafashe bagamije gushimirana.Muri aya mashusho yuzuye ibyishimo , Agasaro yagize ati:
Â
'Warakoze guhora umbwira ko ndi mwiza buri munsi'.Umugabo we nawe yagize ati:' Ndagukunda mukobwa mwiza kandi niteguye kumarana imyaka 100 nawe' [ Ahita amusoma].
Â
Urukundo rw'aba bombi rukomeje kwigisha benshi uko bakundana.
Â
The post Agasaro Tracy yateranye imitoma n'umugabo we aramusoma anamushimira ko amufata nk'umwamikazi buri munsi appeared first on The Custom Reports.