Agezweho: Umukobwa wa Pasiteri Ezra Mpyisi atangaje ukuri ku nkuru yasakaye y'urupfu rwa Papa we - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Agezweho: Umukobwa wa Pasiteri Ezra Mpyisi atangaje ukuri ku nkuru yasakaye y'urupfu rwa Papa we.

Mu masaha ya mu gitondo uyu munsi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nibwo hasakaye inkuru mbi ivuga ko Pasiteri Ezra Mpyisi yitabye Imana ibintu byari byashenguye imitima ya benshi gusa Diana umukobwa wa Pasiteri Ezra Mpyisi amaze kunyomoza aya makuru.

Diana Mpyisi umukobwa wa Pasiteri Ezra Mpyisi yifashishije urubuga nkoranyambaga rwe rwa X yanyomoje inkura y'igihuha yari yasakaye ivuga ko Papa we yitabye Imana.

Diana yatangaje ko abantu bakoresha urubuga rwa YouTube bakwiriye gukorwa n'ikimwaro kubera amakuru atariyo bari gutangaza aboneraho no gushimangira ko Papa we ari muzima kandi ameze neza nta kibazo nta kimwe afite.



Source : https://yegob.rw/agezweho-umukobwa-wa-pasiteri-ezra-mpyisi-atangaje-ukuri-ku-nkuru-yasakaye-yurupfu-rwa-papa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)