APR FC ni imwe mu makipe agura abakinnyi benshi kandi beza ariko na none abatanga umusaruro ni mbarwa, ndetse n'iyo bavuye muri iyi kipe usanga kwiyakira binanirana ku buryo kongera gutanga umusaruro bigorana.
Muri iyi nkuru turaza kurebera hamwe niba iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu yaba igura abakinnyi ikeneye cyangwa se niba ishukwa no gushashagirana kw'igihe gito cy'amakipe barimo, gusa turananyuza amaso ku bakinnyi b'abanyarwanda baba bazi icyo bakeneye cyangwa niba ari amafaranga y'igihe gito.
Uwavuga ko abakinnyi Nyarwanda nta bajyanama bagira cyangwa se baba batabumvira, ntiyaba abenshye kuko hari igihe umukinnyi asinyira ikipe ukibaza niba yagiriwe inama cyangwa yarebye amafaranga ya ko kanya atitaye ku zindi ngaruka.
APR FC nk'ikipe yamaze imyaka 10 ikinisha abakinnyi b'abanyarwanda gusa, yakunze kugura abakinnyi kandi bafite impano barangiza bakiyihombera ahanini bitewe n'uko bayigezemo imburagihe kandi basabwa guhita batanga umusaruro.
APR FC yaba igura abakinnyi ikeneye?
Ntabwo wakwihandagaza ngo uvuge ko abakinnyi APR FC igura ari abaswa ariko na none wakibaza niba ari bo iba ikeneye, abenshi izana baba ari abakinnyi bakiri bato bakabanza kugorwa n'igitutu cyo muri iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu.
APR FC ni ikipe ihora ku gitutu cyo gushaka intsinzi n'ibikombe ku buryo kwihanganira aba bakinnyi bakiri bato kugira ngo bakure babe bayiha umusaruro ikeneye, biba bigoye.
Iki kikiyongera ku kuba aba bakinnyi bakiri bato iyo bageze muri APR FC baba bumva bageze ku gasongero ka bo, hari n'abadatinya ku kubwira bati 'ubundi iyo ugeze muri APR FC cyangwa Rayon Sports biba bihagije.'
Hari abakinnyi benshi baje muri APR FC bafite impano ndetse benshi bakemeza ko iyi kipe ibonye abakinnyi beza ariko birangira bayihombeye.
Ntabwo turi bujye mu myaka ya kera cyane, dufashe urugero nka 2019 mu bakinnyi APR FC yaguze bose abakinnyi bayihiriye ni bakinnyi n'ubundi bakuru, bafite ubunararibonye nka Manishimwe Djabel, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Seif na Mutsinzi Ange Jimmy bari bafashije Rayon Sports kugera muri ¼ cy'imikino Nyafurika ndetse banayihesheje igikombe cya shampiyona. Niyomugabo Claude wari utwaye igikombe cy'Amahoro muri AS Kigali.
Hari Ishimwe Christian winjiye muri APR FC muri 2022, ni umukinnyi wari umaze gukura, ufite imikino myinshi mu maguru ye, amaze kumenyera igitutu cy'abafana aho yari yarakiniye Marines ayivamo ajya muri AS Kigali, yakinanye na yo imikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup, yaranakiniye ikipe y'igihugu y'abato. Yagiyeyo azi ko agomba kurwanira umwanya na Niyomugabo Claude.
Mugisha Gilbert wayigezemo muri 2021 avuye muri Rayon Sports, ni umukinnyi wari umaze kumenyera igitutu cy'abafana. Yasanzemo Yannick Bizimana wayigezemo 2020 na we avuye muri Rayon Sports nubwo bitamuhiriye neza.
2019 ni bwo na Rwabuhihi Aime Placide wari umukinnyi ukuri muto, wagize umwaka mwiza muri Kiyovu Sports ayigejeje ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro yagiye muri APR FC ku mwanya we ahasanga abakinnyi 3 bamurusha yisanga ari amahitamo ya 4, ahindurirwa n'umwanya akajya akina mu kibuga hagati, kugeza ubu ni umwe mu bamaze kwibagirana.
Tuvuze impano ntabwo wakwirengagiza Nsanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu Sports muri 2020 yahise ajya muri APR FC, yari umukinnyi ufite impano itangaje ariko yageze muri APR FC biranga birangira atandukanye na yo nabi.
Ntiwakirenagiza kandi Ishimwe Anicet wazamukiye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, yazamuwe mu ikipe nkuru muri 2019 gusa na we uwavuga ko yahombeye iyi kipe ntiyaba abeshye.
Ntiwakwibagirwa kandi Ishimwe Fiston waje muri APR FC muri 2022 avuye muri Marines FC ari mukinnyi w'umunyarwanda watsinze ibitego byinshi, gusa umwaka umwe wari uhagije kugira ngo abe atandukanye n'iyi kipe.
Yaguze Mbonyumwami Taiba avuye muri Espoir FC ageze muri APR FC biranga akinamo umwaka umwe imutiza muri Marines FC (yamugaruye ubu) ajyana na Nduwimana Fabio yari yaraguze muri Musanze FC.
Kuri ubu APR FC yatumye abantu bongera kwifata ku myanya ndangakumiro, ni nyuma yo kumara gusinyisha umukinnyi ukuri muto wakiniraga Mukura VS, Kategeya Elie, ni umukinnyi ufite impano ariko no muri Mukura nta mwanya uhoraho wo gukina yabonaga, benshi bakibaza ni ba ari we mucunguzi wa APR FC.
Mu mikino ibanza ya shampiyona ya 2023-24, yakiniye Mukura VS imikino 10 aho yabanje mu kibuga imikino 3 mu gihe indi 7 yazaga mu kibuga asimbura, yatsinzemo ibitego 3 anatanga imipira 3 yavuyemo ibitego.
Kuki abakinnyi bajya muri APR FC bigaragara ko bafite impano ariko bagerayo bikanga?
APR FC ni ikipe abakinnyi ba yo baba bayeho bitandukanye n'andi makipe yo mu Rwanda, baba babayeho mu buzima bwiza kandi buhenze ari na yo mpamvu umukinnyi yifuje bigorana ko yayihakanira.
Kutamenya icyo ushaka n'uko wakigeraho ni kimwe mu biba kuri aba bakinnyi baba bagiye muri APR FC aho bagerayo bakamera nk'abageze iyo bajya bakibagirwa ko icyo bapfana na APR FC ari umusaruro.
Ahanini na none bigaterwa n'uko basanga ku mwanya wa bo nta mukinnyi utanga ihangana rikomeye kuri bo aho bose baba basa n'abari ku rwego rumwe bigatuma birara cyane ntibakore uko bikwiye.
Umukinnyi uzi icyo ashaka araza we bigakunda, nka Ruboneka Bosco yaje avuye muri AS Muhanga muri 2020, yahanganiye umwanya ndetse aza no kuwubona uhoraho wo kubanzamo, gusa Nzotanga bazanye we byaranze.
Akandi umuntu yavuga, ni abajyanama babo, nubwo benshi ntabo baba bafite ku buryo umunsi ku munsi babibutsa igituma bari mu ikipe ko nibababuramo icyo ibakeneyeho izabarekura.