Amahindura ya Mukura ntabwo yahiriye Gasogi U... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wari umukino w'umunsi wa 14 wa shampiyona, aho ikipe ya Mukura yari yasuye Gasogi United. Ni umukino Mukura Victory Sports yagiye kujya mu kibuga iherutse gutsinda Mukura Victory Sports ibitego 4-1.

Umukino watangiye nyuma y'umukino Kiyovu Sports yatsinzemo Etincelles FC ibitego 2-1. Mukura niyo yatangiye ifungura amazamu ku munota wa 5 gitsinzwe na Zubel Hakizimana. Ku munota wa 26, Gasogi United yaje kubona igitego cyo kwishyura, cyatsinzwe na Mbirizi Eric.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 amakipe ajya mu karuhuko k'iminota 15.Mu gice cya kabiri, Mukura yakoze impinduka, Elia Katereya yinjira mu kibuga Ndayogenje arasohoka.

Ku munota wa 70 Elie Katereya yaje gutsinda igitego cya kabiri ku mupira yacunze umunyezamu wa Gasogi United wari wasohotse, amurenza agapira karuhukira mu izamu.

Ibyishimo bya Mukura ntabwo byatinze, kuko Gasogi United yahise itsinda igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Kabanda Serge.

Amahirwe y'amanota atatu kuri Mukura Victory Sports yari yatangiye neza, yasaga nk'atangiye gukendera, dore ko yari inamaze iminsi idatsindira i Kigali. 

Ku munota wa 78 Uwiduhaye Aboubakar yaje gutsindira Mukura igitego cya gatatu agiyemo asimbuye, mu gihe Elie Katereya yaje gutsinda igitego cya 4 ku munota wa 92, mu minota 5 umusifuzi yari yongeyeho.

Umukino waje kurangira Mukura Victory Sports ifite ibitego 4 kuri 2 bya Gasogi United ndetse KNC amanuka muri sitade afite umujinya mwinshi cyane.

Mukura iri ku mwanya wa 5 n'amanota 23 mu gihe Gasogi United iri ku mwanya wa 7 n'amanota 18.

Abakinnyi 11 Gasogi United yabanje mu kibuga Â 

Abakinnyi 11 Mukura Victory Sports yabanje mu kibuga 

Hakizimana Zubel ubwo yajyaga kwishimira igitego cyafunguye umukino 


Mbirizi Eric wahoze muri Rayon Sports, niwe watsinze igitego cya mbere cya Gasogi United 

Kubwimana Cedric ukina inyuma iburyo bwa Mukura, niwe ufite ibitego byinshi muri iyi kipe muri uyu mwaka w'imikino (4)



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137417/amahindura-ya-mukura-ntabwo-yahiriye-gasogi-united-137417.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)