Amakuru agezweho: RIB yataye muri yombi abantu 4 barimo aba pasiteri babiri bakurikiranyweho icyaha cy'ubuhemu bakoreye umuyobozi wa ADEPR - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru agezweho: RIB yataye muri yombi abantu 4 barimo aba pasiteri babiri bakurikiranyweho icyaha cy'ubuhemu bakoreye umuyobozi wa ADEPR.

Urwego rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu bane barimo aba pasiteri babiri bo muri ADEPR bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano bagamije kweguza umukuru w'Itorero ry'idini rya ADEPR.

RIB yatangaje ko tariki 27 Ugushyingo aribwo yataye muri yombi Pasiteri Karamuka Fordouard, Pasiteri Mazimpaka Janvier, umuvugabutumwa Rwamakuba Ezechiel hamwe na Nubaha Janvier wari umukirisito wo muri ADEPR.

Aba bose bagize uruhare mugukora urutonde ruriho amazina y'abayoboke b'idini ry'ADEPR ndetse n'imikono yabo bagamije kweguza umukuru w'Itorero ry'ADEPR nk'uko byemejwe na Rwamakuba Ezechiel ubwo yabazwaga akemeza ko barukoze bafatanyije na Pasiteri Karamuka Fordouard.

Aba bose uko ari bane ubu bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zitandukanye mu gihe dosiye yabo irigutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.



Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-rib-yataye-muri-yombi-abantu-4-barimo-aba-pasiteri-babiri-bakurikiranyweho-icyaha-cyubuhemu-bakoreye-umuyobozi-wa-adepr/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)