Amb. Nduhungirehe anyotewe no kuzabona Israel... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imirimo yo kubaka iyi sitade iri kugana ku musozo, ku buryo muri Gicurasi 2024 izatahwa ku mugaragaro. Bigaragara ko imirimo yo kuyivugurura izatwara Miliyoni 165$.

Hari abavuga ko umuhango wo gutaha iyi sitade, hakwiye gutumirwa umuhanzi Mpuzamahanga wabasha kuzuza ibihumbi by'abantu muri iyi Sitade. Hari n'abandi bavuga ko bazizihiza intsinzi ya Perezida Kagame mu matora mu birori bizabera muri Sitade Amahoro.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukuboza 2023, Israel Mbonyi yakoreye amateka muri BK Arena ku nshuro ya kabiri mu gitaramo ngaruka mwaka yise 'Icyambu Live Concert.'

Ni igitaramo ategura mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza byihariye umunsi wa Noheli wizihizwa ku Isi hose buri tariki 25 Ukuboza.

Iki gitaramo cyahuje abarenga ibihumbi icyenda barimo abiganjemo abo mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, muri Amerika n'ahandi.

Ni igitaramo cyatumye Israel Mbonyi yongera kwandika amateka, kuko amatike yo kwinjira yashize mbere y'iminsi ibiri.

Mu butumwa bwo kuri X yahoze ari Twitter, Amb.Nduhungirehe yavuze ko bimaze kugagaraga ko 'BK Arena imaze kuba nto kuri Israel Mbonyi.'

Yibukije ko Israel Mbonyi ari we ufite igikombe cy'umuhanzi mwiza w'umugabo w'umwaka wa 2023 mu bihembo bya Isango na Muzika Awards, kandi ko yanatwaye igikombe cy'umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana (Gospel Singer of the year).

Nduhungirehe yavuze ko ashingiye ku bwitabire bw'iki gitaramo, ategereje kuzabona Israel Mbonyi akorera iki gitaramo muri Sitade Amahoro 'yuzuye abantu. Yungamo ati 'Wakoze cyane Israel Mbonyi ku bw'igitaramo cyiza.'

Nyuma yo gukora iki gitaramo, Israel Mbonyi yabwiye itangazamakuru ko anezerewe, kandi ko ashima Imana kuko uko yasengeye iki gitaramo 'ari ko cyagenze'.

Ati "Uko nasengeye ibi bintu ni ko nyine Imana yabikoze. Urumva, twabonye benshi bakizwa, umunezero w'Imana wari uhari, ibintu twapanze gukora, uko 'set up' twayishakaga, byari byiza pe, byari byiza kurenza ibyo nasengeye."

Israel Mbonyi yavuze ko afite umwete wo gukomeza gukorera Imana, kandi ko mu 2024 afite album nyinshi agomba gushyira hanze. Ati "Ntabwo ndumva muri njyewe indirimbo zashize."

Uyu munyamuziki yavuze ko imyandikire ye y'indirimbo ituruka ku kuba atindana n'Imana mu isengesho. Ati "Uko utindana n'ikintu ugenda usa na cyo. Iyo utinda mu bintu by'Imana ugenda usa n'ibintu by'Imana. N'iyo witsamuye ni byo biza, n'iyo urose ni byo biza."

Yavuze ariko kandi ko byanaturutse ku kuba ubuzima bwe bwubakiye ku kuba yarakuriye mu rusengero. Ati "Iyo njya kwandika rero ibinza hafi ni ibyo ngibyo."

Israel Mbonyi avuga ko adafite gushidikanya muri we, ko mu 2024 azataramira muri bimwe mu bihugu bya EAC, kuko 'uyu muhamagaro uranezeza'.

 Â Ã‚ Ã‚ 

Amb.Nduhungirehe yavuze ko BK Arena imaze kuba nto ashingiye ku bihumbi by'abantu bitabira igitaramo cya Israel Mbonyi 

Israel Mbonyi yanditse andi mateka avuguruye mu muziki w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana 

Israel Mbonyi yavuze ko agorwa cyane no kwakira uburyo inganzo ye yacengeye mu mitima y'abakristu 

Mbonyi yavuze ko afite ishimwe ku mutima nyuma yo gutanga ibyishimo muri 'Icyambu Live Concert' 

Israel Mbonyi yumvikanishije ko ari bwo agitangira urugendo rw'umuziki we


KANDA HANO UREBE UKO ISRAEL MBONYI YINJIYE KU RUBYINIRO



Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze 'Icyambu Live Concert' ya Israel Mbonyi

AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137976/amb-nduhungirehe-anyotewe-no-kuzabona-israel-mbonyi-ataramira-muri-sitade-amahoro-137976.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)