Nta gihindutse rutahizamu wa APR FC, Nshuti Innocent azerekeza muri Tunisia mu ikipe ya AS Marsa.
Bivugwa ko iyi kipe itozwa na Ben Moussa wahoze atoza APR FC, yifuza uyu rutahizamu akaba yayikinira amezi 6 akaba yabona guhabwa amasezerano y'igihe kirekire.
Nshuti Innocent usigaye ari rutahizamu wa kabiri wa APR FC nyuma ya rutuhizamu Victor Mbaoma ukomoka muri Nigeria, yifuzwa cyane na Ben Moussa wamutoje ubwo yari mu Rwanda.
Mu mboni ze abona uyu rutahizamu ari we waza kumufasha gushakira ikipe ye ibitego kuko yashimye imikinire ye.
Bivugwa ko n'ibiganiro birimo bigenda neza ku buryo Nshuti Innocent ashobora no kutajya mu irushanwa rya Mapinduzi Cup rizatangira ku munsi w'ejo tariki ya 28 Ukuboza 2023 Zanzibar ikipe ya APR FC izitabira.
Iyi kipe kandi ikaba isanzwe ikinamo undi mukinnyi w'umunyarwanda ukina mu kibuga hagati na we wahoze akinira APR FC, Mugisha Bonheur bakunda kwita Casemiro.