APR FC yaguye miswi na Kiyovu Sports igumya kuyobora urutonde rwa shampiyona #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igitego kimwe kuri kimwe ni ko umukino warangiye wahuje APR FC na Kiyovu Sports. APR FC yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n'amanota 26.

Kiyovu Sports yari yakiriye APR FC mu mukino w'umunsi wa 12 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2023-24 wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza kuri Kigali Pelé Stadium saa 18h00'.

APR FC yashakaga gutsinda uyu mukino kugira ngo ishimangire gusoza umunsi wa 12 iri ku mwanya wa 1.

Iminota 10 ya mbere y'umukino umupira wihutaga uva ku izamu rimwe ujya ku rindi ariko nta mahirwe afatakika yari yakaremwe.

Ku munota wa 18, Richard Kilongozi yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya mbere ku mupira yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina.

APR FC yakomeje gusatira, yisirisimbya imbere y'izamu ishaka kwishyura igitego ariko kureba mu izamu rya Nzeyurwanda Djihad bibanza kugorana.

Mugisha Gilbert yaje kwishyurira APR FC ku munota wa 36 kuri kufura ku ikosa ryari rikorewe Ruboneka Bosco.

Kiyovu Sports yaje gukora impinduka hakiri kare ku munota wa 41, Nizeyimana Djuma asimburwa na Muhozi Fred.

Ku munota wa 44 Niyomugabo Claude yarokoye ikipe ye, Mackenzie yateye koruneri maze Seif ashyiraho umutwe ariko umupira usanga Claude ahagaze mu izamu awukuramo. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-1.

APR FC yakoze iminduka ku munota wa 56, Ishimwe Christian yasimbuye Ruboneka Bosco.

Ku munota wa 60, Mbaoma yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu ariko habura ushyira mu rushundura.

Ku munota wa 63, APR FC yongeye gukora impinduka, Nshuti Innocent asimbura Taddeo Lwanga ni nako Kiyovu Sports yakoze impinduka Mugunga Yves aha umwanya Musengo.

APR FC muri iyi minota yari yihariye umukino ihora igera mu rubuga rw'amahina ariko kubyaza umusaruro amahirwe babonye bikanga.

Ku munota wa 80, Omborenga Fitina yateye umupira asa n'uwuhinduye imbere y'izamu ariko ugenda ugana mu izamu, Nzeyurwanda Djihad arirambura awukuramo.

Ku munota wa 83, Mbaoma yacomekeye umupira mwiza Nshuti Innocent ariko ateye mu izamu unyura hejuru yaryo.

Ku munota wa 86, Mugisha Gilbert wagize imvune yasimbuwe na Apam Assongue.

Ku munota wa 87, Nzeyurwanda Djihad yakuyemo umupira ukomeye wa Nshuti Innocent yawohereje muri koruneri itagize icyo itanga. Umukino warangiye ari 1-1.

APR FC yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n'amanota 26, Police FC 25, Rayon Sports na Musanze FC zifite 23.

Gahunda y'umunsi wa 12

Ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2023

Rayon Sports 1-0 Buesera FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza

Musanze FC 0-1 Gorilla FC
Police FC 2-1 marines FC
Kiyovu Sports 1-1 APR FC
Sunrise FC 0-1 Gasogi United
Etoile del'Est vs Amagaju

Ku Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2023

AS Kiali vs Mukura VS
Muhazi United vs Etincelles FC

Umukino warangiye ari 1-1

AMAFOTO: Jules SENDEGEYA



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yaguye-miswi-na-kiyovu-sports-igumya-kuyobora-urutonde-rwa-shampiyona

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)