APR FC yatsinze Amagaju FC ishimangira gusoza igice kibanza iyoboye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yasoje imikino ibanza ya shampiyona ya 2023-24 ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona, ni nyuma yo gutsinda Amagaju FC 3-1.

Imikino y'umunsi wa 15 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2023-24, yatangiye uyu munsi, habaye umukino umwe wonyine wo APR FC yasuyemo Amagaju FC i Huye.

Gutsinda uyu mukino nubwo indi mikino y'umunsi wa 15 izaba ejo, byari bivuze ko APR FC ari yo isoza igice kibanza cya shampiyona iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Hakiri kare yaje kubona igitego ku munota wa 16 ku mupira Ishimwe Christian yahinduye imbere y'izamu maze Dushimimana Janvier akitsinda.

APR yakomeje gusatira ishaka ikindi gitego maze ku munota wa 25, Victor Mboama ayitsindira igitego cya kabiri ku mupira wari uhinduwe na Apam Assongue Bemol.

Ku munota wa 44, Apam yagerageje ishoti rikomeye maze umunyezamu awukuramo ariko Mbaoma wari wakurikiye aragenda atsinda igitego cya 3. Bagiye kuruhuka ari 3-0.

Ku munota wa 52, Niyonkuru Claude yatsindiye Amagaju FC igitego cya mbere ari nacyo rukumbi yabonye. Umukino warangiye ari 3-1.

APR FC ubu niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 33, Musanze FC 29, Police 28 na Rayon Sports 26 ariko zikaba zitarakina umunsi wa 15.

Gahunda y'umunsi wa 15

Ku wa Kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2023

Police FC vs Musanze FC
Rayon Sports vs Kiyovu Sports
Mukura VS vs Gorilla FC
Marines FC vs Sunrise FC
Bugesera FC vs Etoile del'Est

Ku wa Gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2023

Etincelles FC vs Gasogi United

APR FC yasoje 'Phase Aller' iyoboye urutonde rwa shampiyona



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatsinze-amagaju-fc-ishimangira-gusoza-igice-kibanza-iyoboye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)