Arabona iminsi itava aho iri! Ronaldinho Gaúcho afite ubwira bwo kuza i Kigali gukinira muri sitade Amahoro yagizwe nshya muri byose - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyabigwi wamamaye cyane akinira amakipe arimo FC Barcelone, Paris Saint-Germain na Milan AC, Ronaldinho Gaúcho, yibukije abakunzi be ko bazahurira mu Rwanda mu Gikombe cy'Isi cy'Aba-Veterans giteganyijwe i Kigali tariki ya 1-10 Nzeri 2024.

Umunya-Brésil Ronaldo de Assis Moreira wamenyekanye nka Ronaldinho Gaúcho, ari mu banyabigwi 30 batangajwe ko bazitabira Igikombe cy'Isi cy'Abakanyujijeho kizabera mu Rwanda mu 2024.

Ku nshuro ya mbere kuva bimenyekanye ko ari mu bakomeye bazitabira iri rushanwa, Ronaldinho yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yibutsa abamukurikira n'abamukunda iyo gahunda iteganyijwe mu mwaka utaha.

Yagize ati 'Tuzahurire mu Rwanda kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 10 Nzeri 2024 mu Gikombe cy'Isi cy'Abakanyujijeho.'

Mu ntangiriro z'uku kwezi k'Ukuboza, Ronaldinho n'Umunya-Cameroun Roger Milla bageneye impano Perezida Paul Kagame.



Source : https://yegob.rw/arabona-iminsi-itava-aho-iri-ronaldinho-gaucho-afite-ubwira-bwo-kuza-i-kigali-gukinira-muri-sitade-amahoro-yagizwe-nshya-muri-byose/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)