Ararembye cyane ! Dj Dizzo yasabye amasengesho ashimira buri wese ukomeje kumuba hafi mu burwayi bwe bumurembeje – AMAFOTO #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dj Dizzo akomeje gusaba amasengesho ku bantu batandukanye avuga ko arembejwe n'uburwayi bwe.

 

Mutambuka Derrick uzwi nka Dj Dizzo anyuze kuri Twitter [X] ye yashimiye buri wese urimo kumwitaho, akamusengera ndetse n'abari kumusura.Uyu musore ufite uburwayi bukomeye , yagaragaje ko icyo akeneye kuri ubu ari amasengesho cyane.

 

Mu magambo ye Derrick yagize ati:'Ndadashaka gushimira buri umwe wese urimo kunyitaho, kunsengera, kunsura no kunyifuriza gukira.Nukuri icyo nabasaba ubu ni amasengesho yanyukuko nta kintu kiruta amasengesho no kumenya ko ufite abantu iruhande rwawe mu bihe bikomeye nk'ibi'.

 

Nyuma yo kwandika aya magambo yaherekeresheje amafoto y'abantu bamugezeho aho arwariye , benshi bagaragaje ko bamwifurije gukira no kugira ubuzima bwiza.Uwitwa Ingabire Egidie Bibio yagize ati:

 

'Impore Dizzo, Imana iguhe imbaraga inakorohereze irabishoboye, no kugukiza irabishoboye🙏🏾 Take heart brother 🙏🏾'.

I just want to thank everyone who's taking care of me, coming to visit me, praying for me and wishing me a quick recovery. Nukuri all I can ask is for your prayers kuko ntakintu cyiruta amasengesho. And knowing yuko ufite abantu by your side through hard times like this… pic.twitter.com/gSnBjX5URr

â€" Dj Dizzo #TeamPk2024 (@DjDizzo3) December 3, 2023

The post Ararembye cyane ! Dj Dizzo yasabye amasengesho ashimira buri wese ukomeje kumuba hafi mu burwayi bwe bumurembeje â€" AMAFOTO appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/ararembye-cyane-dj-dizzo-yasabye-amasengesho-ashimira-buri-wese-ukomeje-kumuba-hafi-mu-burwayi-bwe-bumurembeje-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)