
Mu bitangazamakuru bitandukanye hakomeje kumvikana amakuru avuga ko rutahizamu wa Gasogi United, Malipangou Theodor na Peter Agblevor wa Musanze FC baba bagiye kwinjira muri APR FC.
Ku ruhande rwa Malipangou, Perezida wa Gasogi United, KNC yavuze ko APR FC itarabaganiriza gusa izanye amafaranga yamwegukana nubwo agifite amasezerano.
Ubwo yari mu kiganiro cy'imikino ku Radio/TV 1, KNC yagize ati 'Malipangou aracyafite amasezerano. Ariko twanamutanga ku bujuje ibisabwa.'
"Malipangou aracyafite amasezerano. Ariko twanamutanga ku bujuje ibisabwa" Perezida wa Gasogi United @imfurayiwacu pic.twitter.com/8rhJjI8lBR
â€" Gasogi United FC (@gasogi_united) December 8, 2023