Arsenal: Mikel Arteta yatanze ubutumwa ku bas... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro n'itangazamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu, nibwo Mikel Arteta yatangaje ko bitakunda ko yahisha amarangamutima ye, kabone n'ubwo abihanirwa.

Mikel Arteta ntabwo aza gutoza umukino wa Arsenal na Aston Villa uba kuri uyu wa Gatandatu, kubera ko yabonye ikarita y'umuhondo ku mukino wa Luton Toun, yahise yuzuza amakarita atatu atamwemerera gutoza undi mukino.

Ibi Mikel Arteta yabivuze anagaragaza ko atishimye ubwo yahanwaga n'umusifuzi Samuel Barotti wamuhaye ikarita y'umuhondo ubwo yari ari kwishyimira igitego cya Declan Rice.

Mu magambo yari avanze n'agahinda Mikel Arteta yagize ati "Ntabwo nzi uburyo ushobora guhagarika amarangamutima.

Iyo utsinze igitego, ntabwo uba ugifite uburyo bwo kwifata no kumenya aho wahagarara. Ni icyemezo cyatumye ntaza gutoza umukino wa Aston Villa, gusa ni amategeko aba agomba gusubirwamo cyangwa akigwaho."

Intsinzi ya Arsenal y'ibitego bine kuri bitatu bya Luton Toun, yatumye The Gunners iguma kuyobora urutonde rwa shampiyona y'u Bwongereza "English Premier League."

Arteta yavuze ko bitamukundira kutagaragaza amarangamutima ye ku mukino, yongeye agira ati "Njye nkunda kuba hamwe n'abakinnyi banjye kubera ko twamaze kuba umwe. Iyo Ikipe ibonye igitego, biragoye ko hari uwo wabwira ngo areke kwishimira ibyo bihe byiza.

Ndabizi neza ko haba hari imipaka umutoza aba adakwiriye kurenga, kandi iba igomba gukurikizwa. Gusa iyo mbonye amahirwe yo kubona icyo nshaka, mba ngomba gusimbuka.

Si ubwa mbere Mikel Arteta yikomye imisifurire yo mu Bwongereza ko itamubanira. Ubwo yatsindwaga na Newcastle United igitego kimwe ku busa, nabwo yikomye VAR ko yatanze igitego kandi Newcastle yarakinnye umupira warenze umurongo.


Ikarita y'umuhondo Mikel Arteta, yatumye yuzuza amakarita atatu atamwemerera gutoza umukino wa Aston Villa


Mikel Arteta yavuze ko bitamukundira kutagaragaza amarangamutima ye mu mukino


Kimwe mu byatumye Arteta ahabwa ikarita ni uko yishimiye igitego, akarenga umurongo w'abatoza 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137390/arsenal-mikel-arteta-yatanze-ubutumwa-ku-basifuzi-abakurira-inzira-ku-murima-137390.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)