B Threy na Davis D bahuye n'uruva gusenya i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igitaramo ubundi cyari giteganyijwe gutangira ku isaha ya Saa Cyenda z'amanywa (15:00 Pm). Kwinjira muri iki gitaramo, muri VIP yari ibihumbi  Bitatu  (3,000 Frw), ndetse n'ahasanzwe bikaba byari  ibihumbi bibiri (2,000 Frw).

Guhera ku isaha igitaramo cyari giteganyijwe gutangirira, wabonaga ko abantu bari ntabo . Byakomeje bigera mu masaaha ya saa kumi n'ebyiri (18:00 Pm) ubona ko nta bantu bari bahagera, gusa ariko n'ubundi nk'ibisanzwe bake cyane bari bahageze, bumvaga ko nta kabuza igitaramo kiri bube kuko n'ubundi tumenyereye ko mu Rwanda kubahiriza amasaaha yaba ku bahanzi no kubategura ibitaramo bikigoye.


Abantu bari bakiri bake no hanze igitaramo kitaratangira

Aba bahanzi bose bari bamaze kugera muri Kaminuza kare. B Threy yikojeje muri Studio ya Radiyo ya Kaminuza ( Agaciro Radio), yivugira ko rwose ibintu agiye gukorera i Huye ari amateka cyane ko atari n'ubwa mbere ahataramiye.

Davis D nawe yikojeje muri Kaminuza ahari hagiye kubera igitaramo, ubwo yari yibereye mu modoka, ushinzwe umutekano arasohoka yinjira muri Auditorium akubisemo amaso ahamagarwa n'intebe agaruka yiruka abikojeje Davis D bahita batsa imodoka barongera bisubirira inyuma.

Amasaha yakomeje kwicuma, bamwe batangira kwinubira imitegurire y'iki gitaramo, abishyuye amafaranga yabo batangira kwijujuta kuba batari kubona igitaramo bishyuye ariko impamvu ni uko nta bantu bari bahari na bake ndetse n'abahanzi bari bigendeye kare. 


Imbere muri Auditorium nta bantu barimo mu masaha akuze

Byaje kugera aho abagura amatike barabura, muri Auditorium harimo abantu batarenze batandatu (6)kongeraho na Dj warimo acurangira intebe gusa. Bimaze kuyoberana, nibwo hemejwe ko abantu bagiye kwinjirira ubuntu ariko igitaramo kikaba kuko abishyuye bari batangiye kubirakariramo.

Buri munyeshuri yafashe telephone ahamagara inshuti ye baziranye kugira ngo ize ariko biranga biba iby'ubusa kuko n'ubundi amazi yari yarenze inkombe bamwe bari bigiriye kwiryamira kuko ejo ari ku wa mbere kandi akaba ari ishuri (birumvikana muri weekend umuntu aba arushye kandi aba agomba kuruhuka kare kugira ngo ku wa mbere azabyuke ameze neza).


Abantu bari batangiye kwitahira

Byageze mu masaaha ya saa yine z'ijoro hataragera n'abantu bagera ku icumi (10)  ndetse yewe n'abahanzi nta n'umwe waharangwaga. Ntibyatinze kuko bimaze kuyoberana, abantu bose bahise bafata inzira baritahira mu gahinda kenshi ndetse muri ako kanya na Dj nawe ahita azinga ibyuma bafunga Main Auditorium uko.

Amakuru InyaRwanda ifite ni uko iki gitaramo atari ubwa mbere gihiye/gipfuye kubera ko cyari cyabanje no gutegurwa mu Kwezi kwa Kanama 2023, ariko nabwo gipfa ku munota wa nyuma.


Igitaramo cyabuze abantu na bake







Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137202/b-threy-na-davis-d-bahuye-nuruva-gusenya-i-huye-amafoto-137202.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)