Mu mpera z'icyumweru gishiza, B Threy na Davis D bari bategerejwe muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye mu gitaramo cyiswe University Connect Festival cyari kubera mu nzu y'imyidagaduro ya Main Auditorium.Â
B Threy yageze muri Kaminuza kare ndetse akorera ikiganiro kuri Radio Agaciro ikorera kuri Kaminuza avuga ko amanukanye imbaraga nyinshi agiye guha ibyishimo abafana be mu mvugo ye wumvaga ko yari azi ko ari benshi baza kwitabira icyo gitaramo.Â
Nyuma y'uko barungurutse muri Main Auditorium bagasanga harimo abantu batarenze batatu, B Threy na Davis D bahise banyerera baburirwa irengero nyuma y'uko batari kuririmbira abantu batarenze batanu bari bageze muri Main Auditorium.
Nyuma yo kuba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga, B Threy yashyize agira icyo avuga ku gitaramo cyabo cyapfuye bahageze abantu bakanga kwitabira, yegeka amakosa kuri Kaminuza ko yahagaritse igitaramo itababwiye nubwo ayo makuru yabaye mashya ku buyobozi bwa Kaminuza butazi uwahagaritse icyo gitaramo kandi Salle bagombaga gutanga barayitanze.
Mu butumwa B Threy yanyujije ku rukuta rwe rwa X, yagize ati "Hari ikibazo cyabaye ku wa Gatanu muri iyo Weekend ubuyobozi bwa Kaminuza buhagarika icyo gitaramo batatumenyesheje. Bavuga ibyo bashaka ariko uwateguye igitaramo yakoze ikosa ryo kudatangaza impamvu. "
Ku wa Gatanu ubwo bari mu myiteguro y'iki gitaramo cya Davis D na B Threy, muri Kaminuza habonetse umwana w'umukobwa wakuyemo inda umwana akamuta ahashyirwa imyanda akaza kumenyekana nyuma.
Ibyo kuko byabaye habura iminsi mike ngo igitaramo kibe, nibyo B Threy yagendeyeho yegeka amakosa kuri kaminuza ko yahagaritse igitaramo batabamenyesheje kandi iyo iza kugihagarika ntibari gutanga salle bagashyiramo ibyuma kugeza ubwo hinjiye abantu batatu gusa.
Iyo kaminuza iza guhagarika igitaramo, ntabwo bari kwemererwa kwinjira kuko iyo utari umunyeshuri winjira uvuze icyo ugiye gukora muri Kaminuza yewe bakakurangira inzira wacamo ukabasha kubona serivisi ukeneye muri iyi Kaminuza.
Uretse ibyo, ntabwo igitaramo cya Davis D na B Threy cyari giteje ikibazo bitewe n'ibyari byabaye muri Kaminuza nk'igitaramo cya Isango na Muzika Award Tour 2023 cyabereye muri iyi kaminuza ku munsi umwe ibyo bibazo byari byabereyeho.
Kugira ngo tumenye ukuri niba koko Kaminuza yaba yarahagaritse iki gitaramo, InyaRwanda twavugishije umuyobozi uhagarariye abanyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, atubwira ko ibyo atari ukuri igitaramo cyari gikomeje kuko ibyo basabwaga byose babikoze.Â