Bagiye gutanga Noheli! Meddy na Adrien Misiga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

InyaRwanda ifite amakuru avuga ko iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi (Audio) yamaze gukorwa na Producer Lick Lick, aho bageze mu gikorwa cyo kuyinononsora (Mastering) kugirango izasohoke ifite ireme buri umwe yishimiye.

Amashusho (Video) y'iyi ndirimbo nayo yamaze gufatwa, ku buryo aba bahanzi bateganya ko iyi ndirimbo izajya hanze mu cyumweru kiri imbere. Ni amashusho bafatiye mu bice bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Meddy amaze igihe atangaje ko yeguriye ubuzima bwe Yesu Kristo nk'Umwami n'umukiza, kandi agaragaza ko yiteguye kugaragaza imirimo y'Imana yifashishije impano ye.

Iyi ndirimbo yakoranye na Adrien Misigaro uherutse gusohora indirimbo 'Ninjye ubivuze' 'bayifata nko gutanga Noheli ishyitse ku bakirisitu no kubafasha guherekeza neza umwaka wa 2023 biragije Imana'.

Aba bahanzi bombi bafitanye amateka yihariye:

Ku wa 6 Mata 2015, bombi bahuje imbaraga bashyira ahagaragara amashusho y'indirimbo bise 'Ntacyo Nzaba'.

Iri mu ndirimbo zihimbaza Imana zitarava ku rutonde rw'izikunzwe, ahanini biturutse ku magambo agize iyi ndirimbo y'iminota 3 n'amasegonda 49'.

Ni indirimbo iri kuri shene ya Press On Rwanda ya Producer Lick Lick. Kandi iyi shene ya Youtube igaragaza ko imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 6.

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw'amashusho na Lick Lick iherekejwe n'ibitekerezo by'abantu barenga 1000 bavuga ko banyuzwe n'ubutumwa bukubiyemo.

Ubwo bashyiraga hanze iriya ndirimbo 'Ntacyo Nzaba', Meddy yavuze ko bayikoze mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika.'

Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo nka 'Slowly', yanavuze ko iyi ndirimbo bayikoze mu rwego rwo gukomeza Abanyarwanda, no kwishimira urugendo rw'iterambere Imana yateresheje Abanyarwanda n'u Rwanda.

Adrien Misigaro yavuze ko ariwe wagize igitekerezo cyo gukorana indirimbo 'Ntacyo nzaba' hanyuma agisangiza mugenzi we Meddy biyemeza kuyikorana.

Yavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kugirango ubutumwa asanzwe atanga burenge insengero ahubwo bugera no muri rubanda.

Ku wa 29 Ugushyingo 2023, The Ben yabwiye itangazamakuru ko icyemezo Meddy yafashe cyo gukora 'Gospel' gikomeye, ariko amuzi nk'umuhanzi ukorera Imana kuva na kera, kurusha mu ndirimbo zisanzwe zizwi nka 'Secullar'.

Ati "Ni ibintu bishimishije! Icyemezo nka kiriya ni icyemezo gikomeye. Akantu ntemeranya na Meddy ni uko Meddy yahoze ari 'Gospel', Meddy yahoze ari umuhanzi wa Gospel na mbere y'uko abivuga ko agiye gukora Gospel."

Akomeza ati "Meddy arabizi, namwigiyeho ibintu byinshi by'ubumana ndetse ni wa muntu umpamagara akambwira ati ese wakurikiye iyi video…'

Ashimangira ko mu myaka yose amaranye na Meddy amuzi nk'umuntu ukunda Imana, kandi mu bihe bitandukanye yamufashije nawe kuyiyegereza.

Meddy amaze igihe agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze ko yamenye Yesu utanga ubugingo, kandi arangamiye gukorera Ijuru no kwamamaza ingoma y'Imana.

Mu bihe bitandukanye yifashisha amagambo yo mu Bibiliya ndetse n'aye bwite akagaragaza ko gukorera Imana nta gihombo kirimo. Kandi akabwira buri wese gusenga Imana yaba ari mu bihe byiza cyangwa se mu iby'imiraba.


Mu cyumweru kiri imbere, Meddy azashyira hanze indirimbo ya kabiri yakoranye na Adrien Misigaro


Adrien Misigaro na Meddy bafitanye ubushuti bumaze igihe kinini bwagiye bushibukamo ibikorwa bikomeye bahuriyeho


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NTACYO NZABA' YA ADRIEN MISIGARO NA MEDDY

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137424/bagiye-gutanga-noheli-meddy-na-adrien-misigaro-bakoranye-indirimbo-ya-kabiri-137424.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)