Iyi ndirimbo yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2023, Karigombe yari amaze igihe ayiteguza abakunzi be b'umuziki muri rusange.
Yiyongereye mu ndirimbo yakoranye na bagenzi be bahuriye ku ntebe y'ishuri ubwo bigaga amasomo y'umuziki ku ishuri rya muzika ribarizwa muri Muhanga.
Karigombe akiva ku ntebe y'ishuri yakomeje umuziki nk'umuhanzi wigenga, ni mu gihe The Major yatangiye umuziki ari mu itsinda rya Symphony, ndetse anatangira urugendo rwo gutegura no gutunganya indirimbo 'Production'.
Iyi ndirimbo 'Anick' yasohotse niwe wayikoze mu buryo bw'amajwi, ndetse afatanya na Karigombe mu kuyandika kugeza mu ikorwa ry'amashusho.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Karigombe yavuze ko yakoranye iyi ndirimbo na Major kubera ko ari umunyamuziki mwiza, haba mu kuririmba no mu gucuranga.
Akomeza ati 'Ni mwe mubo twiganye ku Nyundo bafite impano idasanzwe ibikorwa bye ndabikunda muri rusange.'
Karigombe yavuze ko ubushuti bwe na The Major bwagutse cyane mu 2015. Akomeza ati 'Ubushuti bwanjye nawe bwaturutse ku Ishuri kwishuri ry'umuziki ku Nyundo 2015 ubwo yaje ahansanga mpamaze umwaka umwe gusa, akancurangira nkarapa ni byinshi cyane, ikindi azi kuganira.'
Muri rusange, uyu muraperi avuga ko iyi ndirimbo igenewe cyane abantu bakunda gusohoka mu tubyiniro n'ahandi hanyuranye, ariko kandi avuga ko buri wese ayisangamo.Â
The Major wo muri Symphony Band yakoranye indirimbo na Karigombe yitsa cyane ku banyabirori
Karigombe yavuze ko yakoranye indirimbo na Major kubera ko ari inshuti ye kuva mu 2015Â
Karigombe avuga ko yatangiye urugendo rwo gushyira hanze indirimbo nyuma yo kumurika Album
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ANICKY' YA KARIGOMBE NA MAJOR