Bakoresha Miliyoni 60 Frw bitegura! Chorale d... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gitaramo cyamaze kuba umuco, kuko buri mwaka bagikora mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Umunsi wa Mukuru wa Noheli no gusoza neza umwaka uba urangiye no kuzatangira umushya mu mahoro no mu munezero.

Buri mwaka Chorale de Kigali ishaka umwihariko igenera abakunzi bayo, ugereranyije n'imyaka yabanje. Bigakorwa mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi bayo.

Umwihariko ugaragara muri 'Christmas Carols Concert' ya 2023 ni uburyo imyiteguro yatangiye kare ku buryo mu rwego rw'imiririmbire ndetse no mu rwego rw'imirimo y'indi isanzwe ireba igitaramo byose bizaba biri mu buryo ku gihe.

Kuva mu 2013, Chorale de Kigali ikora igitaramo nk'iki. Imibare igaragaza abantu barenga ibihumbi 20 bitabira iki gitaramo. Kandi gitegurwa mu rwego rwo gukundisha Abanyarwanda umuziki uhimbanywe kandi ukaririmbanwa ubuhanga.

Mu bihe bitandukanye igitaramo nk'iki cyabereye ahantu hatandukanye harimo na Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kandi ibihumbi by'abantu byagiye byitabira, bagataha banyuzwe n'ubuhanga bw'abaririmbyi bagize iyi korali.

Nko mu 2019, iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, biba ngombwa ko hari abantu basubirayo kubera ko imyanya yari yateguwe yari yuzuye.

Imyiteguro y'iki gitaramo irahambaye, bisaba n'amasengesho

Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari Jean Claude, yavuze ko batangiye amasengesho y'iminsi icyenda 'Noveni' mu rwego rwo gusaba Imana ngo izabafashe mu migendekere myiza y'iki gitaramo cyamaze kuba ubukombe, bitewe n'uburyo abantu bakishimira.

Yavuze ko batitegura gusa mu miririmbire, ahubwo buri gihe bafata n'igihe cyo gusenga, ari nayo mpamvu muri iki gihe kuva ku itariki ya 8 Ukuboza 2023 batangiye amasengesho y'iminsi icyenda.

Ati 'Ntabwo twitegura ngo dukaze amajwi gusa n'amasengesho turayakora […] Iyo ushaka gukora ikintu rwose gifite imigisha cyasengewe burya hari isengesho ryitwa 'Noveni' hari iminsi icyenda abantu bafata bagasengera igikorwa barimo.'

'Twaragitangiye. Twabaze iminsi icyenda uhereye ku itariki ya 8 Ukuboza, twatangiye amasengesho, turi mu masengesho ya buri munsi yitwa Noveni yo gusabira igitaramo, ngo kizagende neza, muzishime natwe twishime…'

Bwana Hodari avuga ko iki gitaramo cyamaze kugera ku rwego rwiza, kuko buri mwaka bakira ubusabe bw'abantu babaza igihe kizabera, ibi bikabaha umukoro wo kudasiba buri mwaka.

Ati 'Igitaramo cyabaye mpuzamahanga, cyabaye icy'u Rwanda rwose, ntikikiri mu bubasha bwa Chorale de Kigali yonyine, ari nayo mpamvu tujya dusaba abantu ngo badutere inkunga kitazasiba, kandi koko ntikizasiba.'

Ni igitaramo kirangwa cyane n'umuziki wa Classic wubakiye ku ndirimbo z'abahanga bakomeye ku Isi, indirimbo zitsa ku guhimbaza Imana, indirimbo zamamaye mu ndimi zinyuranye, indirimbo z'urukundo n'ibindi.

Bwana Hodari avuga ko mu gihe habura iminsi itanu kugirango bakore iki gitaramo tariki 17 Ukuboza 2023, barangije imyiteguro yacyo, kuko yaba indirimbo bazaririmba, abaririmbyi bazakorana n'abo n'ibindi byose byamaze kujya ku murongo.

Iki gitaramo kizaririmbamo abana bato b'iyi korali, kandi itsinda ry'abacuranzi ba korali ryaragutse nk'uko Hodari akomeza abivuga.


Imyiteguro y'iki gitaramo isaba nibura Miliyoni 60 Frw

Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda, Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari Jean Claude yavuze ko amafaranga bakoresha mu gutegura iki gitaramo ahindagurika ahanini bitewe n'aho igitaramo cyabereye, ibyuma bakoresheje, imitako n'ibindi.

Ariko kandia avuga ko imibare ya hafi, igaragaza ko nibura mu gutegura bakoresha Miliyoni 60 Frw. Ati 'Biragoye kuvuga ngo ni angahe, ariko ni amafaranga atari munsi ya Miliyoni nka 60 Frw iyo ubaze neza. Twakifuza byinshi birenga ibyo, kuko hari ibyo tugenda tureka kugirango bitaba menshi, ariko gutegura igitaramo byonyine bidutwara amafaranga arenze ayo ngayo…'

Abaterankunga bagendanye n'iyi korali n'abashya bavuga ibanga babonamo

Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa n'Itumanaho muri Sanlam, Patrick Muneza yavuze ko imyaka 10 bashize batera inkunga Chorale de Kigali, kubera umwihariko bafite mu miririmbire no gukundwa n'Abakristu, kandi bagafasha abantu kwibuka kuzigamira amagara y'abo.

Patrick Muneza yavuze ko iki gitaramo ari igitekerezo cyiza gifitiye akamaro umubare munini ndetse n'Igihugu muri rusange, kandi gitanga ibyishimo kuri benshi.

Anavuga ko biyemeje gushyigikira Chorale de Kigali mu rwego rwo 'guha imbaraga igikorwa nk'iki kiba cyateguwe kugirango kizashimishe abanyarwanda'.

Muneza yavuze ko bagiranye ubufatanye na Chorale de Kigali, aho muri iki gihe buri wese afite ubushobozi bwo kugura ubwishingizi muri Sanlam, kandi akagira n'uburyo bwo kuba yatera inkunga Chorale de Kigali. 

Ati 'Ayo mafaranga azajya ahita ajya kuri konti yafunguwe ya Chorale de Kigali mu rwego rwo gukomeza gushyigikira Chorale de Kigali mu bikorwa byayo bya buri munsi."

Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa n'igurisha mu kigo Rwanda National Investment Trust, Ruziga Emmanuel Mansatura, we avuga ko ibiganiro bagiranye na Chorale de Kigali ari ibituma batanga ubutumwa bwo gushishikariza Abanyarwanda umuco wo kwizigamira.

Yavuze ko buri wese ugura itike yo kwinjira muri iki gitaramo ahabwa n'ubutumwa bwo kumushimira, ariko kandi akibutswa kwizigamira. 

Ati 'Kuko turimo turasoza umwaka, harimo ibikorwa byinshi byo gutwara amafaranga kurusha kwibuka ko tuzatangira undi mwaka hari ibindi dukeneye, tugomba kuba twizigamiye.'

Ruziga yavuze ko basinye amasezerano na Chorale de Kigali y'igihe kirenze umwaka umwe, kandi muri icyo gihe cyose bazakorana ibikorwa bigamije gushishikariza Abanyarwanda kwizigamira mu kigega RNIT iterambere Fund.

Amatora yakorewe ku rubuga rwa Internet, abakunzi b'iyi korali bahisemo indirimbo eshatu bashaka ko bazumva muri iki gitaramo, zongerwa ku rutonde.

Bahisemo indirimbo Chiquitita, indirimbo ya UEFA ndetse na Bound for the Promised Land.

Imyaka 57 irashize Chorale de Kigali ishikamye

U Rwanda rwagize amatsinda akomeye mu muziki yatanze ibyishimo mu bihe bitandukanye aho yiyambajwe, ariko ntiyateye kabiri yaratandukanye.

Si amatsinda y'umuziki aririmba indirimbo zisanzwe gusa zizwi nka 'Secullar', kuko n'abaririmba indirimbo zihimbaza Imana bagiye batandukana.

Bose bahuriza ku kuvuga ko hari ibyo uruhande rumwe rutumvise kimwe n'urundi. Hari n'amatsinda azwi yatandukanye, kubera ko umwe muri bo yumvise cyangwa se yabwiwe n'abandi ko ari we nkingi ya mwamba ku buryo atarimo batatera kabiri.

Yarabikoze koko ava mu itsinda, none iryo tsinda ryavuye mu muziki burundu. Ni ibintu byagize ingaruka kuri bagenzi be n'abandi, uruganda rw'umuziki rurahomba!

Imyaka 57 irashize Chorale de Kigali iri mu muziki. Hari abatangiranye n'ayo bakiyirimo n'abandi bayivuyemo kubera impamvu z'ubuzima.


Ibyo wamenya kuri Chorale de Kigali iri gutegura igitaramo 'Christmas Carols Concert' ya 2023:

Chorale de Kigali ni umuryango utari uwa Leta, watangiye mu 1966, ubona ubuzima gatozi mu 1987 bwavuguruwe mu 2011.

Ni umuryango watangijwe n'abahanga muri muzika bari barabyize mu mashuri ya Seminari n'ahandi.

Ab'ikubitiro ni Leon Mbarushimana, Claver Karangwa, Callixte Kalisa, Professeur Paulin Muswahili, Saulve Iyamuremye n'abandi.

Chorale de Kigali, ni imwe muri korali zizwi mu zabayeho mu Rwanda. Yakoze amateka muri muzika ihimbanywe ikanaririmbanwa ubuhanga.

Mu ntangiriro Chorale de Kigali yari igizwe n'abagabo gusa, kugeza mu 1978, ari bwo abari n'abategarugori ba mbere binjiragamo.

Chorale de Kigali ya None:

Imyaka 57 irashize ibayeho. Ubu igizwe n'abanyamuryango bagera ku 150, bari mu kigero cy'imyaka iri hagati ya 18-70. Hari 60% ni urubyiruko.

Muri bo abagera kuri 55% ni abagore. Ubu ibarizwa kuri Katederali Saint Michel ikaba ikorera muri Centre Saint Paul.

Ibihangano byabyo byinshi ubisanga kuri shene ya Youtube yayo, aho imaze kugira abayikurikira (Subscribers) barenga ibihumbi 130.

Ifite kandi views (abamaze kureba ibihangano) bagera ku bihumbi 180. Uretse Youtube kandi, Chorale de Kigali ifite imbuga nkoranyambaga nka Instagram, Twitter na Facebook.

Chorale de Kigali ubu ifite gahunda igenderaho y'imyaka itanu, ari yo iherwaho hakorwa gahunda y'ibikorwa byari buri mwaka. 

Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari yatangaje ko imibare bafite igaragaza ko bakoresha Miliyoni 60 Frw mu gutegura iki gitaramo 'Christmas Live Concert' 

Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa n'igurisha mu kigo RNIT, Ruziga yavuze ko bashyizeho uburyo abanyarwanda bazigamira Chorale de Kigali 

Visi-Perezida wa Chorale de Kigali, Valentin Bigango yavuze ko kuri iyi nshuro batanze amahirwe abakunzi b'iyi korali bahitamo indirimbo eshatu bashaka kuzumva mu gitaramo


Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa n'Itumanaho muri Sanlam, Patrick Muneza yavuze ko hari abakristu ba Chorale de Kigali bafata ubwishingizi muri Sanlam binyuze mu kuba baritabiriye iki gitaramo cya 'Christmas Carols Live Concert'


Umunyamakuru William Jules washinze Umuyoboro wa Youtube Chitta Magic, niwe wayoboye ikiganiro n'itangazamakuru cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukuboza 2023


Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye bitabiriye ikiganiro na Chorale de Kigali




Kanda hano urebe amafoto yaranze ikiganiro cyahuje ubuyobozi bwa Chorale de Kigali n'itangazamakuru

AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137531/bakoresha-miliyoni-60-frw-bitegura-chorale-de-kigali-yatangiye-gusengera-igitaramo-cyayo-a-137531.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)