Nyuma y'igihe hibazwa aho abakinnyi barimo Ishimwe Pierre, umunyezamu wa APR FC bagiye, byamenyekanye ko bari baragiye i Burayi gushinja umutoza wahoze atoza iyi kipe, Adil Erradi Mohammed.
Ibyumweru bibiri birashize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ifoto y'umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre ari ku kibuga cy'indege kuva icyo gihe ntabwo yongeye kugaragara mu bikorwa byose by'iyi kipe abantu bakibaza aho yagiye, nyuma ni nabwo hamenyekane ko na Ruboneka Bosco ndetse na myugariro Ndayishimiye Dieudonne badahari ariko aho bagiye bikagirwa ibanga cyane ko na APR FC itifuzaga kugira icyo ibivugaho, byavugwaga ko bagiye mu igeragezwa i Burayi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ukuboza 2023 ni bwo hamenyekane inkuru ko bari mu Busuwisi aho bagiye gutanga ubuhamya mu Rukiko rwa Siporo ku Isi (TAS) ku kirego APR FC yarezwemo na Adil Erradi Mohammed kumwirukana binyuranyije n'amategeko.
Bivugwa ko APR FC yohereje muri TAS yiregura kuri iki kirego harimo inyandiko ikubiyemo ko aba bakinnyi 3 kongeraho na Manishimwe Djabel wari kapiteni, Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari Team Manager bari bafashwe nabi n'uyu mutoza ndetse ko yashatse no kubakubita.
Ubuhamya aba bakinnyi batanze bukazashingirwaho hafatwa umwanzuro muri uru rubanza mu kwezi gutaha.
Mu Kwakira 2022 ni bwo APR FC yahagaritse Adil Erradi Mohammed wari warayigezemo 2019, uyu mugabo wahagaritswe ukwezi yanze kongera kugaruka mu kazi maze ahubwo ahita ajya kurega muri FIFA aho Akanama gashinzwe Uburenganzira bw'Abakinnyi n'Abatoza katesheje agaciro ikirego cye maze Gicurasi 2023 ajuririra muri TAS.