Banyanyagijweho amafaranga menshi, The Ben ahabwa ikibanza Zanzibar mu bukwe bwatashywe na Rtd (Gen) James Kabarebe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Nyarwanda, Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yaraye akoze ubukwe na Uwicyeza Pamella bwasize inkuru mu Mujyi.

Ni ubukwe bwabanjirijwe n'umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023 ni nyuma y'uko tariki ya 31 Kanama 2023 bari basezeranye imbere y'amategeko.

Imihango y'ubukwe ikaba yarakomeje ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2023 aho yabimburiwe no gusezerana imbere y'Imana muri Eglise Vivante Rebero mu Mujyi wa Kigali aho nyina wa The Ben asanzwe asengera.

Ibirori byahise bikomereza muri Kigali Convention Centre aho byitabiriwe n'abarimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Rtd (Gen) James Kabarebe.

Ni ubukwe kandi bwitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Ommy Dimpoz, umuhanzi ukomeye muri Tanzania wari witabiriye ubu bukwe akaba yahaye The Ben ikibanza muri Zanzibar.

The Ben na Pamella bakaba batunguwe cyane n'umukinnyi wa filime, Amb. Alliah Cool ndetse na Prophet Joshua wo muri DR Congo babanyanyagizaho amafaranga menshi cyane.

Mu Kwakira 2021, bari mu Kirwa cya Maldives giherereye mu Nyanja y'Abahinde mu gice cyo mu Magepfo ya Asia aho bari bagiye kuruhuka, The Ben yafashe umwanzuro asaba umukunzi we Uwicyeza Pamela ko yazamubera umugore maze igihe basigeje ku Isi cyose bakakimara bari kumwe, undi atazuyaje yaremeye maze The Ben amwambika impeta ya fiançailles.

Kuva muri 2020 ni bwo binyuze ku mbuga nkoranyambaga za bo The Ben na Pamela bagiye baca amarenga y'uko bakundana, ni nyuma y'uko byari byatangiye guhwihwiswa muri 2019 ariko bakirinda kuba bagira icyo babitangazaho.

Babanyanyagijemo amafaranga menshi
Rtd (Gen) James Kabarebe yari yatashye ubu bukwe
The Ben na Pamella ku munsi wa bo



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/banyanyagijweho-amafaranga-menshi-the-ben-ahabwa-ikibanza-zanzibar-mu-bukwe-bwatashywe-na-rtd-gen-james-kabarebe-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)