Bariganye abandi bakinannye Basketball! Dany... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukuboza 2023, uyu muhanzi wagarutse mu muziki akakirwa neza binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Confirm', yitabiriye igitaramo cy'urwenya cya 'Gen-Z Comedy' maze aboneraho no gutanga ubutumire mu gitaramo cye.

Yabwiye abari muri iki gitaramo, ko amaze iminsi yemeje gukora igitaramo tariki 15 Ukuboza 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kandi ko azifatanya n'abahanzi umunani, barimo barindwi bo mu Rwanda ndetse n'umwe wo mu Burundi.

Integuza y'iki gitaramo, igaragaza ko azaba ari kumwe na Butera Knowless, Christopher Muneza, umuraperi P-Fla, Drama T wo mu Burundi, Juno Kizigenza, Ariel Wayz, Afrique ndetse na Chriss Eazy.

Dany Nanone yatangiye umuziki mu mwaka wa 2009, yinjiranye n'abahanzi barimo Knowless bahojejeho mu rugendo rw'abo rw'umuziki kugeza ubwo bashinze imizi.

Ni umuraperi wagiye ukorana n'abandi bahanzi indirimbo zakunzwe, ariko hari igihe cyanyuragamo agacika intege ntiyumvikane cyane mu muziki.

Byageze n'aho afata icyemezo cyo kujya kwiga umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo, agaruka mu muziki 'yabaye mushya' nk'uko abivuga. Ni urugendo ariko yanahuje no kwiga amasomo ya Kaminuza.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Dany Nanone asobanura ko kuba Album ye yarahisemo kuyita 'Iminsi myinshi' bisobanuye ibintu byinshi mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko hagiye habamo kuzamuka no kumanuka.

Yavuze ati '…Turetse no kuvuga ngo wenda ni izina ry'indirimbo, uyu mu muziki mazemo iminsi myinshi niba naratangiye mu 2009, nkaba narakoze indirimbo nka 'Iri joro', 'Mbikubwire', ....Iki nicyo gihe cyo kugirango abantu baze twishimane muri izo ndirimbo zose [...]'

Akomeza ati "Ni urugendo rwanjye rw'umuziki, hagiye habamo kumanuka no kuzamuka, haba ibyiza n'ibibi, ibyo ng'ibyo rero byose narabihuje mbikoramo album yitwa 'Iminsi myinshi' ariyo nzamurika tariki 15 Ukuboza 2023.'

Buri muhanzi yatumiye bafitanye isano mu muziki:

Dany yavuze ko buri muhanzi yifashishije muri iki gitaramo, yamuhisemo ashingiye ku bushuti bafitanye, ibihangano bakoranye, cyangwa se ubuzima banyuranyemo nk'abanyamuziki.

Cyane cyane ariko yitsa ku bahanzi Butera Knowless ndetse na Christopher kuko bakoranye indirimbo zahinduye urugendo rwe rw'umuziki.


P-Fla:

Dany yavuze ko uyu muraperi avuze ibintu byinshi kuri we, ko ajya yibuka ukuntu yajyaga atanga umwanya buri uko P-Fla yabaga ageze i Nyamirambo aho bakiranaga umukino wa Basketball.

Avuga ko muri iyi myaka yari muto cyane, ku buryo yagombaga icyubahiro P-Fla ahanini bitewe n'ubuhanga yari afite muri Basketball. Ati "Nta n'ubwo nari nagatangira kuririmba icyo gihe, ubanza nawe ari bwo yari agitangira ahari."

Danny yavuze ko icyo gihe ari nabwo P-Fla yari avuye muri Amerika, ariko ko kugeza n'ubu amufata nk'umuraperi w'igitangaza 'udashobora kwibagirana mu matwi y'abanyarwanda n'iyo yaba adahari'.


Afrique: Amufata nk'umuhanzi ukiri muto uri kuzamuka muri iki gihe, kandi wigaragaje cyane nyuma y'indirimbo yashyize hanze zirimo 'Agatunda'.

Danny avuga ko akunda ibikorwa bya Afrique, byanatumye yiyemeza kumwifashisha muri iki gitaramo, kugirango azagaragaze ibyo ahishiye abanyarwanda.

Uyu muhanzi ariko anavuga ko gutumira Afrique, yagendeye ku kuba banahuriye muri Label imwe, bose ibafasha mu muziki.


Chriss Eazy: Danny yavuze ko yatumiye uyu muhanzi, kubera ko muri iki gihe buri wese wategura igitaramo, mu bantu ba hafi yatekereza bo kwifashisha harimo na Chriss Eazy.

Yavuze ko yamwegereye 'nk'umwe mu bantu bakunzwe muri iyi minsi' kugirango azamufashe muri iki gitaramo.


Drama T: Dany avuga ko yatumiye uyu muhanzi wo mu Burundi, kubera ko asanzwe ari umufana we, ariko kandi azi neza ko hari abanyarwanda benshi bakunda ibikorwa by'uyu musore wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Madamu'. Ati "Abantu benshi cyane bamuhurijeho."


Christoper: Dany avuga ko ajya agorwa  cyane no kuvuga kuri Christopher, kuko ari umuhanzi bacanye mu buzima bukomeye kandi na bwiza.

Yavuze ko bakoranye indirimbo 'Iri joro' yahinduye ubuzima ku mpande zombi, irakundwa mu buryo bukomeye. Ati "Yagize byinshi ihindura mu rugendo rwacu rw'umuziki no mu muziki w'u Rwanda muri rusange." Dany avuga ko nyuma y'iyi ndirimbo, hari byinshi byabaye byiza ku ruhande rwe no ku ruhande rwa Christopher, ari nayo mpamvu avuga ko biteguye kwizihiza ibyo bihe bagiranye. 

Ati "Christopher ni umuntu uvuze ibintu byinshi ku rugendo rwanjye rw'umuziki. Ni n'inshuti yanjye mu buzima busanzwe."


Juno Kizigenza: Dany yavuze ko atarabona Juno aririmba mu gitaramo, ari nayo mpamvu nawe afite amatsiko yo kuzamubona aririmba mu gitaramo cye.

Ati "Iyo mba atari njye wateguye igitaramo nkumva igitaramo Juno arimo nari kuzajyayo kureba ukuntu aririmba."

Danny abifata nk'igiciro kinini, kuba Juno ari mu bazaririmba mu gitaramo cye, ariko kandi bizaryoshywa n'uko azahurira muri iki gitaramo na Ariel wayz.

Ati "Ni ukuvuga ngo natekereje ibintu bishobora gutuma abantu bishima kandi bakanyurwa mu gitaramo bagataha bishimye."


Butera Knowless: Dany Nanone avuga ko Knowless asobanuye ibintu byinshi mu rugendo rwe rw'umuziki, kandi amufata nk'umuhanzikazi Mukuru 'muri iyi nyanja twakita iy'umuziki'.

Yavuze ati "Ni umuntu munini, ufite byinshi avuze ku muziki nyarwanda, wakoze ibikorwa by'indashyikirwa."

Avuga ko uyu muhanzikazi bafitanye indirimbo zirenze ebyiri, biri mu byatumye amutekerezaho muri iki gitaramo. Ati "Tuzaririmba, tuzishimana n'abantu."

Dany anavuga ko Knowless hari byinshi yagiye amufasha agitangira umuziki, bityo ko yagombaga kuba ari ku rutonde rw'abo bazakorana muri iki gitaramo.


Ariel Wayz: Dany avuga ko uyu mukobwa ari umwe mu bahanzi batanga icyizere mu muziki w'u Rwanda, ku buryo yagombaga kuba ari muri iki gitaramo.

Yavuze ko uyu mwari amubona ku rwego Mpuzamahanga bitewe n'ubwoko bw'imiziki akora n'umuhate ashyiramo.

Dany avuga ko asanzwe ari umufana wa Ariel Wayz, kandi ko banafitanye isano mu muziki kuko bigannye ku ishuri rya muzika rya Nyundo.

Ikirenze, kuri ibyo bakoranye indirimbo 'Nasara' yahinduye amateka y'umuziki wa Dany 'kuva ngarutse mu kibuga cy'umuziki'. Ati "Ntabwo nagombaga kumurenza ingohe." Â 

Danny Nanone yatunguranye mu gitaramo cya Gen-z Comedy


Dany Nanone yatangaje ko tariki 15 Ukuboza 2023 azakora igitaramo cyo kumurika album ye 'Iminsi myinshi'

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA DANNY NANONE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137128/bariganye-abandi-bakinannye-basketball-dany-nanone-ku-bahanzi-8-yahurije-mu-kumurika-album-137128.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)