Bateguriwe ifoto aho kuba igitaramo! Abaraper... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Benshi bagerageje kuzamura ijwi baravuga ndetse bakora ibishoboka byose kugira ngo bataramire muri BK Arena  ariko biba iby'ubusa.

Iyi nkuru yanjye ngiye kuyishingira kuri bumwe mu butumwa bw'umuraperi watumiwe guhura na Kendrick Lamar n'uko yahisanze.

Atebya yabwiye InyaRwanda ko yivuze atazongera gutumirwa agira Ati'' Musaza ibyamazina byihorere na hariya natumiwe kwiganirira ntazongera kuhahomba.'

Uyu muraperi yavuze ko ngo yumvise bamwe bavuga ngo bahawe Email yo kuza kubonana n'icyamamare ariko ngo abandi bo bahamagawe nabo babishinze muri bagenzi babo.

Yakomeje avuga ko mu kuhagera nta kidasanzwe yabonye kuko yumvaga ari ukubabwira Umuraperi uzataramana na Kendrick.

Ngo ahubwo bahageze barabakiriye baraganira buri umwe akamubaza iterambere rya Hip Hop aho ayibona, icyo yakora n'ibindi.

Kuri we ngo abona ntacyo ibyo biganiro byari bimaze ndetse yigaya kuba yaragiyeyo akavuga ko bidakwiye gukinisha umuraperi.

Bivugwa ko ibi biganiro byateguwe nyuma y'uko rubuze gica hagati y'abaraperi n'abateguye igitaramo bagahitamo kubahuza ngo bacogore.


Iyi niyo foto yateje impagarara 


Kendrick yakoze igitaramo cy'amateka



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137458/bateguriwe-ifoto-aho-kuba-igitaramo-abaraperi-bashukishijwe-guhura-na-kendrick-lamar-bigay-137458.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)