Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023 muri Eglise Vivante ku i Rebero muri Kigali. Umubyeyi wa The Ben asanzwe asengera muri uri rusengero ruherereye ku musozi wa Rebero.
Bishop Gataha Straton wo muri iri torero, yavuze ko 'uyu munsi ari ukwizihiza ibyo Imana yakoreye The Ben na Pamella'. Yabwiye Abakristu gufatanya n'uyu muryango mushya kwizihiza kwunga ubumwe binyuze mu Mana.
Abanyamuziki baririmbanye muri uyu muhango, bitaye cyane ku ndirimbo zitsa ku guhimbaza Imana, byageze ubwo banifashisha indirimbo 'Umwami ni Mwiza' James na Daniella bakoranye na True Promises.
The Ben yahamije isezerano rye ashyigikiwemo n'abiganjemo abanyamuziki barimo nka Andy Bumuntu, Christopher, Igor Mabano n'abandi.
Ni mu gihe 'Best Man' we ari Tom Close. Mu gihe cyo gusaba no gukwa kwe, 'Best Man' yari Jimmy, inshuti y'igihe kirekire yanamwinjije mu bushabitsi.
Umuyobozi wa Eglise Vivante mu Rwanda, Pastor Edmond Kivuye yigishije ijambo ryubakiye ku kubwira The Ben na Pamella kuba umwe mu rugo.Â
Hari nk'aho yagize ati "Urukundo ntabwo ari ahantu tuza tukagenda nk'uko tubyishakiye. Reka dufashanye tubikore, bitugeze aho dupfukamira Imana. Urukundo ni amahoro hagati mu ntambara, nzakurwanira, ese nawe uzandwanira?".
Edmond yavuze ko urugo rwatangijwe n'Imana, kandi ko buri wese akwiye kubaza azi neza uburyo akwiye kurwitwaramo.
Yisunze Zaburi ya 23: 5 hagira hati "Untunganiriza ameza mu maso y'abanzi banjye, Unsīze amavuta mu mutwe, Igikombe cyanjye kirasesekara..."
Yavuze ko kuba hari abakomeretse mu rukundo, bitavuze ko 'urugo atari umugisha w'Imana'.Â
Edmond yagaragaje ko abikuyemo urushako, ahanini bituruka ku binyoma bya Satani, kuko 'urugo ari rwiza'. Ati 'Urushako ni umugisha. Ariko Kugirango bigende neza, hadi imbaraga dukeneye, ni imbabazi z'Imana."
Edmond yabwiye The Ben na Pamella ko buri wese ataramenya undi neza, bityo ko uko iminsi yicuma buri wese azamenya undi. Yavuze ko gukunda ari ibya buri wese atari 'iby'abazungu gusa'.
Edmond yatuye umugisha ku rugo rwa The Ben na Pamella, abasaba kuzakundana mu nzira zose. Ati 'Tubisenze mu Izina rya Yesu, umwami n'umukiza wacu."
The Ben abajijwe niba ntacyatuma atarushinga n'umugore we Pamella, yavuze ati 'ntacyo'. Isezerano rya Pamella ryubakiye ku kubwira The Ben ko azamukunda, kandi azamugandukira, akamugira n'inama.
Yamubwiye ko azamukunda 'mu bihe n'ibyiza kugeza Yesu aje kutujyana'. Ati "Mbivuze mu Izina rya Data n'irya mwukawera".
Yabwiye The Ben ko ari inshuti ye, kandi ko kuzabana nawe ubuzima bwe bwose ari icyifuzo cy'ubuzima bwe. Yamubwiye ko amakunda cyane 'kandi nawe urabizi'.
Pamella yabwiye The Ben ko afite umutima wihariye, watumiye 'ibihumbi by'abantu baza hano kudushyigikira'. Edmond ati "Ayo ni amagambo yabo, aho amubwira ko azamukunda kandi iteka ryose".
Miss Uwicyeza Pamella ubwo yari agiye kurahirira imbere y'Imana kuba umugore wa The Ben
Pasiteri yasabiye umugisha The Ben na Pamella biyemeje kurushinga
Tom Close yambariye The Ben mu bukwe
Kuva ubu Pamella yabaye umugore wa The Ben imbere y'Imana
The Ben yaje mu modoka ya Akagera Motors
Sherrie Silver yitabiriye ubukwe bwa The Ben
Ababyeyi nabo bari baje mu isezerano ry'abana babo
Abaririmbiye The Ben na Pamella mu bukwe bwabo.
Ahabereye ubukwe bwa The Ben na Pamella.