Nubwo irushanwa rya Miss Rwanda ryahagaze bitewe n'ibibazo byajemo, hari bamwe mu bakorwa baryitabiriye ndetse n'abagiye begukanamo amakamba bagarutsweho cyane muri uyu mwaka wa 2023.
Bamwe muri abo bakobwa bavuzwe mu buryo bwiza ndetse bashimirwa n'ibyo bakora, abandi bakoresha ibirori biravugwa cyane mu itangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, abandi bagira ibyago.
Nubwo bimeze bityo ariko, umunyarwanda yaciye umugani ngo nta byera ngo de! Hari abashimiwe ibyiza, ariko hari n'abagiye banengwa bitewe n'ibikorwa bidahwitse byabaranze muri uyu mwaka, rimwe na rimwe ugasanga biritirirwa irushanwa rya Miss Rwanda.
1.    Miss Mutesi Jolly
Uyu mwaka wabaye umwaka udasanzwe kuri Nyampinga w'u Rwanda wa 2016, Miss Mutesi Jolly. Mu byagiye bigarura izina rye mu itangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, harimo ibyamuvuzweho ko yaba atwite bitewe n'amafoto yagiye ashyira hanze nubwo nyuma yaje kubinyomoza, ibijyanye n'urubanza rwa Ishimwe Dieudonnée wamamaye nka Prince Kid ndetse no kujyana mu nkiko umunyakuru Jean Paul Nkundineza, n'ibindi byinshi.
Usibye izo nkuru zose zitumvikanye neza mu matwi y'abazumvise, Mutesi Jolly yagiye ashimirwa kenshi kubera intangarugero abakiri bato, bitewe n'ubutumwa akunze gutanga abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze n'ahandi.
No mu minsi ishize, Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly yegukanye igihembo muri Zikomo Africa Awards, mu cyiciro cya 'Best Zikomo Motivation Speaker' nk'umwe mu bavuga rikumvikana muri Afurika.
2.    Miss Uwicyeza Pamella
Miss Uwicyeza Pamella,yaravuzwe cyane ndetse aracyanavugwa cyane kugeza uyu mwaka urangiye ndetse na nyuma yaho. Uyu mukobwa wakunze kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru, ni umugore w'umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] mu buryo bwemewe n'amategeko.
Ubwiza bwe n'ikimero birangaza benshi, urukundo rwe na The Ben; haba mu mafoto, ibikorwa ndetse n'amagambo, umwihariko w'ubukwe bwabo, biri mu byatumye Miss Pamella avugwa cyane muri uyu mwaka.
Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo Thye asabe ndetse anakwe umugore we, Uwicyeza Pamella mu bukwe buzaba tariki 15 Ukuboza 2023.
Nyuma yaho, aba bombi bazasezerana imbere y'Imana tariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center. Kimwe mu byatumye ubu bukwe bugarukwaho cyane, harimo urubuga rwashyiriweho abazaba bishyuye kugira ngo babashe gukurikirana ubukwe bwa The Ben na Pamella imbona nkubone.
The Ben uherutse guha umukunzi we imodoka nshya ya Ranger Rover, basezeranye kubana nk'umugabo n'umugore byemewe n'amategeko ku wa 31 Kanama 2022.
Aba bombi basezeranye nyuma y'uko mu Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta Pamella amusaba niba yakwemera kuzamubera umugore maze undi nawe akabyemera atazuyaje. Ni mu gihe inkuru z'urukundo rw'ibi byamamare zatangiye kuvugwa muri 2019.
Uwicyeza Pamella, ni umwe mu bakobwa bari bahatane muri Miss Rwanda mu 2019 akaza kuza mu bakobwa 20 bashakishwagamo Nyampinga w'u Rwanda, ariko ntabashe kwegukana ikamba.
3.    Miss Muheto Divine
Nyampinga w'u Rwanda wa 2022, ucyambaye ikamba kugeza n'uyu munsi, Miss Nshuti Muheto Divine, nawe ari muri ba nyampinga bagarutsweho cyane muri uyu mwaka.
Gusinda mu bukwe, ni imwe mu nkuru yavuzwe kuri Muheto bigatinda. Ubu bukwe bwavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'amasura y'ababwitabiriye, biganjemo abakobwa banyuze muri Miss Rwanda 2022, bwari ubwa Sebihogo Kazeneza Merci wasabwe akanakobwa na Rukundo Nkota Elysée.
Nyuma y'amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaramo Miss Muheto yishimiye ibi birori, batangiye kwitiranya ibyishimo n'ubusinzi, ariko nyirubwite ndetse na bagenzi be bari kumwe muri ubu bukwe bakaza kubinyomoza.
Indi nkuru ibabaje yamuvuzweho, ni iy'impanuka aherutse gukora ikamusigira inkovu si ibyo gusa kandi yanavuzwe cyane mu rubanza rwa Prince Kid.
4.    Miss Iradukunda Elsa
Icyavuzwe umwaka ushize kuri Nyampinga w'u Rwanda wa 2017, Iradukunda Elsa, nicyo n'ubundi cyakomeje kuvugwa no muri uyu mwaka kijyanye n'ubwitange budasanzwe yagaragaje mu rukundo rwe na Ishimwe Dieudonnée [Prince Kid].
Ibirori by'ubukwe bw'aba bombi byari bitegerezanyijwe amatsiko n'abakurikiraniye hafi inkuru y'urukundo rwabo, byatangijwe n'umuhango wo gusezerana kubana akaramata byemewe n'amategeko ku wa 2 Werurwe 2023 mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo.
Byakomereje mu busitani bwa Jalia Hall & Garden i Kabuga ku wa Kane, tariki ya 31 Kanama 2023, ahabereye umuhango wo gusaba no gukwa, naho gusezerana imbere y'Imana bibera mu Intare Conference Arena ku wa 1 Nzeri 2023.
5.    Miss Muyango
Miss muyango Claudine witabiriye irushanwa rya Nyampinga wa 2019, akanegukana ikamba rya Nyampinga uberwa n'amafoto, yinjiye mu itangazamakuru mu ntangiriro z'uyu mwaka, aho yasimbuye uwahoze ari umunyamakuru wa ISIBO TV mu kiganiro cyitwa 'Take Over.'
Muyango kandi yagarutsweho cyane muri uyu mwaka, bitewe n'urukundo rwe n'umukinnyi w'umupira w'amaguru, Kimenyi Yves kuri ubu banafitanye umwana w'umuhungu.
Inkuru yabo, yagarutsweho cyane nyuma y'uko bashyize ahagaragara integuza y'ubukwe bwabo buzaba mu ntangiro z'umwaka utaha wa 2024.
Aba bombi bagiye gukora ubukwe nyuma y'imyaka 5 mu buryohe bw'urukundo, kuko mu Ukuboza 2019 Kimenyi Yves yemeje ko bari bamaze iminsi bakundana.
Tariki ya 28 Gashyantare 2021 nibwo Kimenyi Yves yafashe icyemezo yambika impeta y'urukundo, Uwase Muyango amusaba kuzamubera umugore, maze undi nawe abyemera atazuyaje.
Integuza Miss Muyango na Kimenyi Yves bashyize hanze igaragaza ko ubukwe bwabo buzaba tariki ya 6 Mutarama 2024.
Â