Guhera taliki 1 kugeza ku ya 10 Nzeri 2024 ni bwo mu Rwanda hazabera imikino y'igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho, biteganyijwe ko kizitabirwa n'abanyabigwi 150 baturutse mu bihugu 40, bagabanyije mu makipe umunani azakina imikino 20.
Muri gahunda zo gukomeza kwitegura iyi mikino, kuuri uyu wa Kane ni bwo hatangajwe bamwe mu bakinnyi ba mbere bazakitabira iyi mikino, barimo Jimmy Gatete ndetse Ronaldinho wabiciye bigacika mu makipe atandukanye arimo Barcelona na Ac Milan.
Mu bandi bakinnyi batangajwe muri uyu muhango wabereye muri Serena Hotel, arimo abakomoka muri Afurika ndetse n'indi Migabane.Â
Abakinnyi batangajwe: Laura Georges, Louis Saha, Amanda Dlamini, Bacary Sagna, Gaizka Mendieta, Miguela Pauleta, Robert Pirès, José Edmílson, Jay-Jay Okocha, Edgar Davids, Roger Milla, Kalusha Bwalya, Anthony Baffoe, Jimmy Gatete, Sonny Anderson, Patrick Mboma, Maxwell Cabelino na Wael Gomaa, Maicon Douglas, Myamoto, Andrew Cole, Patrice Evra, Emmanuel Eboué, Momahed Mwameja, Juma Mossi, Jomo Sono n'Umunyarwanda Karera Hassan.
Ronaldinho wagize igikundiro ku Isi, ategerejwe mu Rwanda umwaka utahaÂ
Yakoreye amatake akomeye mu ikipe ya FC BarcelonaÂ
Jimmy Gatete umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwagize, nawe azitabira iyi mikino