Bazindukira ku ndege nabo! Indaya zo mu Karere ka Gatsibo zakuye amaboko mu mifuka zikora iseta abagabo basazwe n'irari bazisangaho zikabamara ipfa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'None se ubundi naba nihisha iki? Iyo nabonye umugabo mba mvuga nti 'ngomba kwishyura inzu mbano, nkabona icyo kurya ngaburira abana kandi nkabona ubwisungane mu kwivuza.''

Ni amagambo ba bamwe mu bakora uburaya mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo.

Abamaze barundukiyemo ni 72 ariko umunsi, muri aba bakobwa n'abagore bakora uburaya, 36 banduye agakoko gatera SIDA ndetse bakurikiranirwa hafi n'Ikigo Nderabuzima cya Ngarama.

Umwe muri bo w'imyaka 31, yavuze ko yatangiye uburaya afite imyaka 14 ubwo yari muri Uganda. Mu gihe abagabo babonetse ku munsi ngo ashobora guhura na batanu.

Ku Cyumweru saa Moya za mu gitondo aba ageze mu rugo rw'Umuyobozi w'abakora uburaya i Ngarama gufata udukingirizo azakoresha mu minsi y'imibyizi.

Uyu mubyeyi w'abana bane, yabwiye IGIHE ko ubu yamenye ubwenge ku buryo atakongera gusama inda itateganyijwe.

Ati 'Kubera ko ubu namenye ubwenge, dusigaye tuza tugafata udukingirizo, tukadukoresha tukajya muri gahunda zo kuboneza urubyaro kugira ngo tutabyara imburagihe.'

Uyu mugore hamwe n'abandi bafite agakoko gatera SIDA, kimwe n'abari mu ishyirahamwe ry'abakora uburaya muri uyu murenge bahabwa udukingirizo tugamije kubarinda kwandura no kwanduza abandi.

Gusa iyo bigeze ku mukiliya ufite agatubutse, ahinduka umwami, ibyo gukoresha agakingirizo bikaba ingingo ya kabiri nyuma y'amafaranga.

Uyu mugore yakomeje agira ati 'Ku muntu umpaye amafaranga menshi? Aho ho sinakubeshya ngo nakamuhatira atagashaka kuko njyewe mba nzi ubuzima bwanjye ariko ndayafata.'

Muganga ushinzwe Serivisi z'Ubwandu bwa SIDA mu Kigo Nderabuzima cya Ngarama, Uwimbabazi Marie Claudine, yabwiye IGIHE ko buri muntu uhagarariye abakora uburaya ajya gufata udukingirizo uko abona badukuneye.

Ati 'Bafite abantu babakuriye, tubaha udukingirizo kugira ngo baze kuduha bagenzi babo cyangwa undi muntu wese uri buze kubasaba. Araza tukamuhereza udukingirizo uko atumaze; ntabwo twirirwa tumubaza ngo ukeneye tungahe, …hanyuma akaduha bagenzi be cyangwa abagabo bandi badukeneye.'

Kugeza ubu ku kigo nderabuzima cya Ngarama abahafatira imiti igabanya ubukana bwa Virusi Itera SIDA ni 444, na ho abantu nibura batatu mu kwezi basanga baranduye Virusi itera SIDA, ariko abenshi usanga baranduye mu bihe bya kera bakaba batari babizi.

Uwimbabazi agira inama abantu bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye kujya bipimisha cyangwa bagabafata imiti ibabuza kwandura.



Source : https://yegob.rw/bazindukira-ku-ndege-nabo-indaya-zo-mu-karere-ka-gatsibo-zakuye-amaboko-mu-mifuka-zikora-iseta-abagabo-basanzwe-nirari-bazisangaho-zikabamara-ipfa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)