Abenshi mu bagarukwaho cyane n'iki cyorezo ni abagore, bishora muri byo bakeka ko bibaha ubwiza cyangwa abantu bakabashuka ko bibahindura beza.
 Nk'uko byatangajwe n'umuhanga mu buranga bw'abirabura mu gitabo yise Le livre de la Beauté Noire",ed Paris : J.C. Lattès, 2000. (222p.) ndetse twifashishije urubuga rwa afrika-wali-skyblog.comÂ
Uretse kuba kwitukuza byarabaye ingeso mu bantu basanzwe, iyo bigeze mu byamamare ho biba ibindi bindi. Yaba inaha mu Rwanda hari abasitari bagiye batungwa agatoki bavugwaho kwitukuza nubwo benshi muri bo babyamaganiye kure.
I Mahanga naho ni uko usanga hari abitukuje ndetse bamwe muri bo bagafata ingamba zikarishye zo kwihinduza uruhu rw'irabura rugasa nk'urwabazungu neza. Icyamamare Michael Jackson niwe ukunze kugarukwaho cyane wabonye ibyo kwitukuza bimutwara igihe kinini ahitamo kunyura mu cyuma kimuhindura umuzungu burundu.
Michael Jackson ni umwe mu byamamare byitukuje ku kigero cyo hejuru ku buryo yahise asa nk'abazunguÂ
Mu minsi ishije umuhanzikazi Beyonce nawe yagarutsweho cyane nyuma yo kugaragara uruhu rwe rwahindutse nk'urwabazungu ,maze avugwaho kuba yaba yaritukuje. Si aba gusa kuko hari ibyamamare byinshi byagiye birangwa n'uyu muco yaba imahanga no muri Afurika muri rusange.
Beyonce nawe aherutse kuvugwaho kwitukuza
Umukinnyi wa filime Wema Sepetu wo muri Tanzania nawe avugwaho kuba yaritukuje
Ese ubundi kwitukuza ni iki?
Ni igikorwa cyo gukesha uruhu (Skin Whitening) hifashishije ibikoresho by'uburyo butandukanye byo kwikiza ukwirabura bushwanyaguza utunyangingo twa melanine.
Ese mu by'ukuri ni iki gitera abantu kwitukuza?
Abahanga bagaragaraza impamvu nyinshi zitera abantu kwitukuza zishingiye ku mateka, imico n'imitekerereze. Ubukoloni n'ubucakara ni impamvu ikomeye yo kwitukuza. Abanyafurika bahorana ipfunwe imbere y'Abanyaburayi, kuko Abanyaburayi bigaragaza ko ari ibyitegererezo kuri bo ndetse ni nako byabaye muri Amerika mu gihe cy'ubucakara n'irondaruhu aho abirabura batotezwaga ndetse bagateshwa agaciro nko mu birango byo kwamamaza (bagaragaza ko ari abantu b'umukara bafite amazuru abwataraye, iminwa minini ndetse ko baberewe n'imurimo yo mu rugo no mu gikoni).
Ibi ni nabyo  hamwe n'ubu bigikomeje mu itangazamakuru aho umukobwa w'inzobe cyangwa wa metises ashyirwa kuri paje ibanza mu binyamakuru, ku byapa byamamaza ndetse no muri za filime.
Ariko kandi mu bice bimwe na bimwe abagabo ni bo batera iryo pfunwe aho bahora bagaragaza ko umugore w'inzobe ari we mwiza kurusha uwirabura kuko bafata kuba inzobe nk'ikimenyetso cy'ubusirimu n'ubwiza bityo abandi nabo bakijandika muri byo ngo babe beza bakirengagiza ingaruka n'ibyago bibikurikira kuko ingaruka nyinshi zidakira.
Ingaruka zikomeye ku bitukuza:
Ibiheri : Biterwa n'ikoreshwa rya corticoids ikinyabutabure gitera kandi cyongera ububi by'uduheri two kuruhu.
Amabara k'uruhu:Uruhu rugira amabara menshi aho usanga hamwe ari inzobe, umukara, ikigina.
Kubyimbagana: Umuntu agenda abyimba umubiri wose.
Gusatagurika: Kimwe mu byago bikomeye ku bantu bitukuje ni igihe hagize ikintu kimukomeretsa cyangwa se akabagwa, ndetse kuri benshi bibaviramo urupfu kuko uruhu rwatakaje ubushobozi bwo kwisana.
 Amaribori: Kubera ko uruhu rurushaho gukanyarara
Diyabete: Bitera cyangwa bikongera ubukana bwa Diyabete n'umuvuduko ukabije w'amaraso
Indwara z'umutima: Byongera ibyago byo gufatwa n'indwara z'umutima n'imitsi
Iyo wamaze kwitukuza igice kinini cy'uruhu ugashaka kubireka none uba umukara kuruta uko wahoze ndetse ni kimwe mu ngaruka zikomeye umuntu ahura nazo iyo ahagaritse kwitukuza kuko bisa naho umubiri ugiye gutangira kwisubiranya bityo ukwiye kubyakira no kwihanganira uko abantu bazakubona.