Birasa nko kwicisha isazi inyundo! Abafana babiri ba Rayon Sport basheteye Rayon Sport amamillion niramuka itsinze Muhazi United ndetse na buri mukinnyi bamwemerera amafaranga menshi kuri buri gitego ikipe iza kwinjiza - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Birasa nko kwicisha isazi inyundo! Abafana babiri ba Rayon Sport basheteye Rayon Sport amamillion niramuka itsinze Muhazi United ndetse na buri mukinnyi bamwemerera amafaranga menshi kuri buri gitego ikipe iza kwinjiza.

Muri Rayon Sport hagiye kuba ikintu kitigize kibaho na mbere, aho abafana babiri ba Rayon Sport aribo bamennye amafaranga menshi yo guhemba abakinnyi nibaramuka bitwaye neza (PRIME).

Amakuru ahari avuga ko buri muntu, yaba umukinnyi cyangwa ubarizwa muri staff ya Rayon Sport yemerewe amafaranga ibihumbi ijana ikipe niramuka itsinze gusa.

Si ibyo ibihumbi ijana kuko buri mukinnyi na buri muntu wese ubarizwa muri staff yemerewe ibihumbi 50 rwf kuri buri gitego cyose Rayon Sport iza kwinjiza. Si umukinnyi umwe uraba watsinze uyemerewe, ahubwo ni ikipe yose.

Ndetse amakuru akomeza avuga ko ibi bitazarangirira aha, ahubwo ko bazabikona no ku y'indi mikino ibiri bafite imbere.



Source : https://yegob.rw/birasa-nko-kwicisha-isazi-inyundo-abafana-babiri-ba-rayon-sport-basheteye-rayon-sport-amamillion-niramuka-itsinze-muhazi-united-ndetse-na-buri-mukinnyi-bamwemerera-amafaranga-menshi-kuri-buri-gitego/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)