BIRAVUGWA: Omborenga yahagaritswe muri APR FC anamburwa igitambaro cy'ubukapiteni #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biravugwa ko Omborenga Fitina wari kapiteni wa APR FC yambuwe igitambaro cyo kuyobora abandi mu kibuga ndetse akanahagarikwa igihe kitazwi.

Ni nyuma y'uko uyu mukinnyi atitabiriye imyitozo 2 yo muri iki cyumweru agasabwa asabwa usobanuro na Team Manager wa APR FC asobanura icyatumye adakonana n'abandi bakinnyi.

Bivugwa ko Team Manager yahise abimenyesha ubuyobozi bwa APR FC, maze buhitamo kumuhagarika igihe kitazwi.

Binavugwa ko ari na yo mpamvu yakuwe mu bakinnyi bari bujye muri Mapinduzi Cup, Zanzibar uyu munsi, gusa hari n'andi makuru avuga ko atagiye kubera ko abakinnyi bakinnye imikino myinshi basigaye.

Ikirenze kuri ibyo ni uko uyu mukinnyi yanambuwe igitambaro cyo kuyobora abandi mu kibuga kubera iyi myitwarire.

Amakuru ISIMBI ikesha umwe mu nshuti z'uyu mukinnyi, ni uko yaba abikora abishaka cyane ko ari ku mpera z'amasezerano ye, yaba atifuza kongera amasezerano.

Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n'ubuyobozi bw'iyi kipe, ntabwo byakunze kuko batitabaga telefoni ya bo ngendanwa.

Omborenga biravugwa ko yahagaritswe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/biravugwa-omborenga-yahagaritswe-muri-apr-fc-anamburwa-igitambaro-cy-ubukapiteni

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)