Bisa nko kuyisenya! Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona Kiyovu Sports imerewe nabi igiye kuguramo abakinnyi 2 bakomeye iyi kipe yagenderagaho - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bisa nko kuyisenya! Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona Kiyovu Sports imerewe nabi igiye kuguramo abakinnyi 2 bakomeye iyi kipe yagenderagaho

Ikipe ya Rayon Sports irimo gushaka uko yiyubaka mu buryo bukomeye, iri kugenda irambagiza abakinnyi bakomeye izifashisha cyane mu mikino yo kwishyura ndetse ikomeze guhatanira igikombe.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko Rayon Sports igiye guhera muri Kiyovu Sports ikuremo abakinnyi 2 barimo Richard Kirongozi hamwe na Niyonzima Olivier Sefu wari Kapiteni wa Kiyovu Sports uyu mwaka.

Rayon Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa 4 wa Shampiyona n'amanota 23 irushwa amanota 3 gusa n'ikipe ya mbere ari yo APR FC, iya kabiri ni Police FC ifite amanota 25 naho Musanze FC ifite amanota 23.



Source : https://yegob.rw/bisa-nko-kuyisenya-ikipe-ya-rayon-sports-nyuma-yo-kubona-kiyovu-sports-imerewe-nabi-igiye-kuguramo-abakinnyi-2-bakomeye-iyi-kipe-yagenderagaho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)