Breaking news: Ikipe ya APR FC nyuma yo kubona ifite ikibazo cya Shaiboub utagikina muri iyi minsi yamaze kumvikana n'umukinnyi wirahirwa na KNC uyobora Gasogi United - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya APR FC nyuma yo kubona ifite ikibazo cya Shaiboub utagikina muri iyi minsi yamaze kumvikana n'umukinnyi wirahirwa na KNC uyobora Gasogi United

Ikipe ya APR FC uyu mwaka w'imikino nibwo yagarutse kuri gahunda yo gukinisha abakinnyi b'abanyamahanga ariko kugeza ubu ubona ko iyi gahunda itaraza neza nyuma y'abakinnyi yaguze babakaba barayitengushye.

Ubuyobozi wa APR FC nyuma yo kubona ko abakinnyi ifite batayihesha igikombe yamaze kumvikana n'umunya-Central Afurika ukinira ikipe ya Gasogi United Yawanendji Theodore Malipangu Christian.

Amakuru dufite ni uko kugeza ubu uyu mukinnyi bamaze kumvikana igisigaye ni ukwicarana na KNC bakaganira bakumvikana amafaranga yagurwa dore ko afite amasezerano y'iykipe ya Gasogi United kugeza ubu.

Uyu mukinnyi, APR FC ishaka ko batangirana n'uku kwezi kwa mbere mbese akayikinira imikino yo kwishyura ya Shampiyona hamwe n'igikombe cy'amahoro.

 



Source : https://yegob.rw/breaking-news-ikipe-ya-apr-fc-nyuma-yo-kubona-ifite-ikibazo-cya-shaiboub-utagikina-muri-iyi-minsi-yamaze-kumvikana-numukinnyi-wirahirwa-na-knc-uyobora-gasogi-united/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)