Bruce Melodie, Knowless na Bwiza bahataniye i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ku nshuro ya kabiri, Knowless ahatanye muri ibi bihembo, kuko mu mwaka wa 2016 yari ahatanye mu cyiciro mu cyiciro cy'umuhanzi w'umugore witwaye neza kurusha abandi mu Karere k'Uburasirazuba (Best Female- East Africa) abicyesha indirimbo ye yise 'Peke Yangu'.

Icyo gihe yari ahataniye igikombe n'abahanzi bakomeye barimo Juliana (Uganda), Vanessa Mdee(Tanzania), Victoria Kimani (Kenya), Irene Ntale (Uganda) ndetse na Avril Nyambura wo muri Kenya.

Umuhanzikazi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, Cecile Kayirebwa nawe yari ku rutonde rw'abahataniye ibi bihembo mu mwaka wa 2016, icyo gihe yarimo abicyesha indirimbo ye yise 'Ubutumwa' yasohoye mu mwaka wa 2015.

Yari ahatanye na Hope Masike (Zimbabwe), Ema Chimu (Namibia), Abbey Lakew (Ethiopia), Sham Geshu (Eritrea) na Dobet Gnahore wo muri Cote d'Ivoire.

Abategura Kora Awards kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ukuboza 2023, basohoye urutonde rurambuye rw'abahanzi bari mu byiciro binyuranye bahataniye ibikombe.

Ni urutonde rwaherekejwe no gutangiza amatora yo kuri Internet azarangira tariki 29 Gashyantare 2024. Gutora bikorwa gatatu gusa ku munsi uhitamo umuhanzi ushyigikiye.

Muri buri cyiciro harimo abahanzi 40 ari nabo batangiye guhabwa amahirwe binyuze mu matora yo kuri internet, azarangira tariki 1 Werurwe 2024 hamenyekanye 20 bahiga abandi muri buri cyiciro.

Nyuma hazatangazwa umuhanzi wahize abandi muri buri cyiciro, ashyikirizwe igikombe yatsindiye.

Bruce Melodie, Knowless na Bwiza bahatanye mu cyiciro kimwe cy'umuhanzi ufite indirimbo y'amashusho nziza (Best Music Video of the year).

Bruce Melodie afitemo indirimbo 'When she's around' yakoranye na Shaggy, Butera Knowless arimo kubera indirimbo ye aherutse gushyira hanze 'Oya Shan' n'aho Bwiza arimo kubera indirimbo ye yise 'No Body'.

Muri iki cyiciro bahatanyemo n'abarimo Fally Ipupa, Jux ugezweho mu ndirimbo Joy, Diamond binyuze mu ndirimbo 'Achil', Tems, Burna Boy n'abandi. 

Bruce Melodie ahataniye ibihembo abicyesha indirimbo 'When she's around' yakoranye na Shaggy


Butera Knowless binyuze mu ndirimbo 'Oya Shan' ahatanye ku nshuro ya kabiri muri ibi bihembo


Umuhanzikazi Bwiza binyuze mu ndirimbo ye yise 'No Body' yakoranye na Double Jay ahatanye muri Kora Awards



KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NO BODY'

">

KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'OYA SHAN'

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WHEN SHE'S AROUND'

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137249/bruce-melodie-knowless-na-bwiza-bahataniye-ibihembo-muri-namibia-137249.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)