Ni mu bitaramo ngaruka mwaka bifasha abatuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwishima bizwi nka 'iHeart Radio Jangle Ball'.
Uyu muhanzi yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ukuboza 2023, ahagana saa tatu z'ijoro.
Yari wenyine, aho yakiriwe na Kenny, umuvandimwe Coach Gael washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1:55 AM.
Nta munyamakuru wigeze amenya igaruka rye mu Rwanda, ahanini bitewe n'imyiteguro yo kuririmba mu gitaramo 'Move Africa: Rwanda' azahuriramo na Kendrick Lamar kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023.
Umwe mu bareberera inyungu ze yabwiye InyaRwanda, ko bari kwitegura iki gitaramo mu buryo bukomeye 'kuko dukeneye ko kizaba icy'amateka akoze'.
Mbere yo kugaruka i Kigali, yatangaje ko tariki 30 Ukuboza 2023 azakorera igitaramo cye bwite muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Portland.
Ni igitaramo azakora nyuma yo gutumirwa na kompanyi ya Innox Entertainment LLC isanzwe ifasha abahanzi Nyarwanda gukorera ibitaramo muri kiriya gihugu.
Ku rubuga rwo gucururizaho amatike rwa Eventbrite.com, bagaragaza ko amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari hagati y'amadorali 60 n'amadorali 100.Â
Amatike y'amadorali azarangira gucuruzwa tariki 29 Ukuboza 2023. Ariko ku rubuga bagaragaza ko muri rusange wishyura amadorali 65.87 [Ni ukuvuga 82,059.59 Frw].
Amatike ya VIP y'amadorali 100 azarangira gucuruzwa tariki 30 Ukuboza 2023, ariko ku rubuga bagaragaza ko ari ukwishyura amadorali 108.55 [Ni ukuvuga 135,229.53 Frw].
Hari n'amatike y'amadorali 70 wongeyeho 6.54 bikaba amadorali 76.54 [Ni ukuvuga 842,820.68 Frw] ariko yo azatangira gucuruzwa tariki 30 Ukuboza 2023.
Afite ishimwe ku mutima:
Mu butumwa bwo kuri Instagram, Bruce Melodie yavuze ko yakuriye i Kanombe nk'abandi bana, ariko ko atigeze atekereza ko azagera ku ntera y'urugendo rw'ubuzima agezeho muri iki gihe.
Yavuze ko nk'abandi bose biyumvamo impano, yagiye agerageza amahirwe anyuranye kugira ngo abashe kwinjira, kandi igihe cyarageze inzozi ziba impamo.
Avuga ko nyuma y'ibihe byiza n'imiraba, imirimo yakoze yatangiye kubyara inyungu. Yabwiye abahanzi bakiri bato batangiye urugendo nk'urwo yanyuzemo kudacika intege, no gukurikira inzozi zabo, kandi bakanoza neza ibyo bashaka guha abantu.
Mu butumwa bwe yashimye Perezida Kagame ku bw'intambwe amaze guteresha u Rwanda, avuga ko nk'umunyarwanda biteye ishema kubona aho ugeze hose ukavuga ko uri umunyarwanda wakwiranywa ubwuzu kandi ukishimirwa.
Kandi avuga ko buri wese wumvise u Rwanda agaragaza inyota yo gushaka kumenya byinshi ku Rwanda.
Uyu munyamuziki yashimye cyane abafana be, itangazamakuru, abagira uruhare mu kumenyekanisha ibihangano n'abandi bose batumye aba uwo ariwe muri iki gihe. Yanashimye kandi Shaggy wamuciriye inzira. Ati "Nzahora mbashimira."Â
Ubwo Bruce Melodie yasohokaga mu kibuga cy'indege ahagana saa tatu z'ijoro zo kuri uyu wa Mbere
ÂBruce Melodie yagarutse i Kigali nyuma yo kumara iminsi umunani muri Leta Zunze Ubumwe za AmerikaÂ
Bruce Melodie yakiriwe na Kenny n'umurinzi we