Igitaramo cya mbere bise 'Tedga's Magic Experience' bagikoze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukuboza 2023, bagihuriyemo n'abasanzwe bazwi cyane mu muziki wa Karaoke nka Ange Mitsu, umunyarwenya Tycoon Ndahiro, Regy Banks, Dj Crush, Dj Louis n'abandi.
Aba basore bigaragaje cyane mu bitaramo binyuranye bishingiye ku rwenya bagiye batangamo ibyishimo nka Gen-Z Comedy, bituma bahangwa ijisho cyane n'itangazamakuru. Bamenyekanye ariko nyuma y'imyaka icyenda yari ishize bagerageza kugaragaza impano zabo.
Bavukiye kandi bakurira mu Burundi, baza mu Rwanda mu rwego rwo kwerekana impano zabo. Kuri bo 'twakiriwe neza mu Rwanda.'
Mu kiganiro na InyaRwanda, Tony Hayimana yavuze ko batekereje gutegura ibi bitaramo, kubera ko bari barabuze ahantu hanyaho ho kugaragariza iyi mpano.
Ati 'Igitekerezo ahantu cyavuye ni uko twahoza dushaka ahantu ho kugaragariza impano yacu. Twatekereje ahantu umuntu yajya akareba 'Magic'. Nk'uko wari ubivuze, tumaze igihe kinini mu Rwanda abantu batwiteze, ariko twashakaga ahantu ho gukorera.'
Hayimana yavuze ko bari bamaze iminsi mu biganiro n'ubuyobozi bwa Tedgas kugeza ubwo banzuye kujya bahakorera ibitaramo. Uyu musore asobanura ko ubufindo cyangwa se Magic, abantu babufata mu buryo butari bwo, kuko ari impano isaba ko abantu batekereza kabiri y'ibyo baba bari kubona
Ati 'Byadusabye kubyerekana gake gake, kugirango abantu babanze babimenye. Iki gitaramo ni kimwe muri byinshi bigiye kuza. Magic yubakiye ku bwenge, magic yubakiye kuri siyansi, magic yubakiye ku guhanga ibishya, kuko uburyo ubwenge b'umuntu bumeze, iyo hagize akantu gato ubwereka bituma umuntu atekereza ibindi.'
Yunganirwa na mugenzi we Hugues, uvuga ko mu gihe bamaze mu Rwanda uretse gutangiza ibitaramo bya 'Magic' batangiye no kwigisha abanyeshuri uko bikorwa.
Yavuze ko batangiranye n'abanyeshuri 10, ariko basigaranye abanyeshuri babiri, bitewe nuko hari abarambiwe bitewe n'uko batabashije gufata neza ibyiciro bitatu bya mbere.
Kuri we Hugues, kuba hari abanyeshuri 10 bavuyemo, ntibyabaciye intege, kuko bakomeje kwigisha abanyeshuri babiri basigaye. Ati 'Mu gihe cy'amezi abiri uba ubimenye, ariko kugirango umuntu agira uburambe, atinyuka guhagagara ku rubyiniro bisa nibura umwaka wose.'
Uyu musore avuga ko hari abari batanze amafaranga yo kwiga, ariko bacika intege 'bitewe nuko ibyo batekerezaga siko basanze bimeze'. Ati 'Ni byo bidutunze! Nibyo bitwishyurira inzu, ntakindi kidutunze mu Rwanda, nicyo cyatumye tuza mu Rwanda.'
Kuki umuntu ukora Karaoke atajya abasha gukora indirimbo ze?
Mbere yo kujya kuririmba, babimburiwe n'umukobwa witwa Ange Mitsu wamamaye cyane mu bitaramo bya Karaoke, aho aririmba zinyuranye.
Ange Mitsu yabwiye InyaRwanda, ko uyu mwuga 'uremeza' kuko usanga umuntu afata igihe kinini cyo gusubiramo indirimbo z'abandi bahanzi bikarangira we atimenye.
Yavuze ati 'Karaoke iraremeza niko nabyita. Karaoke tuyikora turirimba indirimbo zitandukanye, z'abahanzi batandukanye, ubwo rero wowe kugirango uzimenye ngo uri inde, uraririmba Celine Dion, uraririmba Garou, urumva indirimbo abakiriya bagenda bagusaba zose urusheho kiziga, kandi ukaziga muri rya jwi n'ubundiâ¦iyo ushatse gukora indirimbo yawe ubwawe birakugora, uribura.'
Uyu mukobwa yavuze ko mu myaka yose amaze akora mu bitaramo bya 'Karaoke', byahinduye ubuzima bwe, kuko yabashije kwiyishyurira Kaminuza.
Yavuze ko nubwo ababyeyi n'abandi batabasha kumva neza uburyo iyi mpano yatanga umuntu ariko 'kuri njye byanteje imbere'.
Ange Mitsu avuga ko kuba hatangijwe ibitaramo bya 'Magic' bigaherekezwa n'umuziki wa Karaoke, biza gufasha abantu kwishimira iminsi mikuru n'impera z'umwaka.
Yavuze ko muri iki gitaramo yaririmbye indirimbo za Zahara mu rwego rwo ku mwunamira. Ange Mitsu avuga ko atangira Karaoke yaririmbaga cyane indirimbo za zahara.
Ati 'Kuri njyewe naramukundaga nk'umuntu uririmba Karaoke, nk'umuntu umuzi kuva cyera. Nk'indirimbo ye 'Loliwe' nayisubiyemo igihe kinini ntamuzi, byarambabaje cyane rero, kubona umuntu nk'uriya nafatiye urugero cyangwa se nagendeyeho yaba yaritabye Imana.'
Akomeza ati 'Igihe cyose nzajya nyiririmba bajye bumva ko ni ukumwunamira, kuko naramukundaga cyane.'Â
Tony Hayimana ndetse na Hugues Kwizera bagize itsinda rya Magic Sounds batangije ibitaramo ngaruka kwezi
Hayimana yavuze ko batangiye urugendo rwo kwigisha bamwe mu basore n'abakobwa ibijyanye n'imiterere ya 'Magic'
Huguez Kwizera yavuze ko bari bamaze igihe batekereza gushaka ahantu hihariye ho gukorera ibitaramo by'ubufindo
Ange Mitsu yaririmbye indirimbo za Zahara mu rwego rwo kumwunamira
Mitsu yavuze ko agitangira urugendo rwa 'Karaoke' yakoze cyane indirimbo za Zahara
Ibi bitaramo bizajya biba buri kwezi mu rwego rwo kugaragaza uko 'Magic' ikorwaÂ
Umunyarwenya Taikun niwe yayoboye iki gitaramo cya 'Magic' yisunze urwenya runyuranye
Ibi bitaramo bya 'Magic' byahujwe n'ibitaramo bya 'Karaoke'
Umuyobozi wa Tedgas, Master Jab [Uri iburyo] yatunguwe n'ubuhanga bw'aba basore bakora 'Magic'
Amafoto: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com