Bushali yavuze inkomoko y'izina rye n'ukuntu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Bushali wari umutumirwa mu gitaramo cy'abanyarwenya kizwi nka Gen Z Comedy kibera ahazwi nka Camp Kigali, yagaririje abiganjemo urubyiruko ku rugendo rwumuziki we, n'ibyamukomeje bigatuma ahinduka umuraperi mu bakunzwe bo mu Rwanda.

Uyu muhanzi nyarwanda wakiriwe mu gace kitwa " Meet Me Tonight" yasobanuye byinshi ku muziki we wamuhaye izina, ariko yatangiye bigoye adashyigikiwe n'ababyeyi.


Bushali yakundaga umuziki kuruta ishuri akabipfa n'ababyeyi

Bushali yatangaje ko yinjiye mu muziki akiri ku ntebe y'ishuri, ababyeyi be ntibabyishimire, ndetse bikagira ingaruka ikomeye mu myigire ye, kuko yakundaga gustindwa akabona amanota mabi, yahindura ikigo bikamusaba gukoresha indangamanota kugirango yemerwe ku kindi kigo.

Ati" Ku ishuri bahoraga banyirukana nahindura ikigo ngakoresha bulletin [Indangamanota] kugirango bamfate".


Yatanze inama ku bitabiriye biganjemo urubyiruko 

Umuraperi uzwi nka Bushali yamenyekanye mu muziki nyarwanda muri 2013, nyagasani aramusekera nk'uko yabitangaje. Ati" Natangiye umuziki mu 2013, nibwo nyagasani yansekeye. Gusa nari naratangiye kuririmba kera muri korali nkiri umwana, nyuma nza gutangira gukora ibihangano byanjye".

Uyu muhanzi wiyeguriye umuziki mu bwana, yavuze ko imbogamizi yahuye nayo ari ugufatisha itangazamakuru no kumenyekanisha ibihangano bye ahantu hatandukanye. Yavuze ko gutinda kubona inzira yo kumenyekanisha impano bye aribyo byamubereye imbogamizi ikomeye.

Ubwo yabazwaga imvano y'izina rye Bushali, yavuzeko iri zina rye rifite amateka yihariye kuko rikomoka mu muryango we. Yatangaje ko, iri zina  yarikuye kuri Sekuru, nyuma yo kuvuka akaryitwa.


Yanasobanuye ko ariwe wimenyeye ibihangano bye ndetse ko ashima Imana yamufashije kugera ku byo afite. Bushali watanze inama ku biganjemo urubyiruko, yabasabye gukora cyane no kutarambirwa nk'uko nawe yihambiye ku muziki we kugeza umuhiriye.

Atangaza ko gukora cyane arirwo rufunguzo rwakugeza ku nzozi. Ati" Gukora cyane nibyo bituma ugera kure!Rubyiruko ntabwo wakora aka kanya ngo uhite ugera ku nzozi biragoye".

Yagarutse ku byiza yakuye mu muziki avuga ko yasanze burya ubuhanzi bwagutunga bukaguhindukira akazi kakugaburira umunsi ku wundi.

Ubwo yataramiraga abitabiriye biganjemo abafana be, yabifurije guhirwa mu mwaka mushya ugiye gutangira wa 2024, no kugera ku nzozi zabo binyuze mu gukunda ibyo bakora no gukora cyane, batibagiwe kwihangana.


Abitabiriye bishimiye uburyo Bushali yabaganirije


Abitabiriye bigishijwe ko bakwiye gukora cyane mu byo bashoramo imbaraga



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138081/bushali-yavuze-inkomoko-yizina-rye-nukuntu-umuryango-wamucaga-intege-mu-muziki-138081.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)