Mu minsi ishize ubwo Felix Tshisekedi yari ari mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, yakunze kwibasira u Rwanda, mu mvugo zikarishye.
By'umwihariko ubwo yiyamamazaga ku munsi we wa nyuma mu gikorwa cyabereye ahitwa Sainte Thérèse mu gace ka N'djili mu Mujyi wa Kinshasa, yavuze ko yiteguye gushoza intambara ku Rwanda.
Icyo gihe Tshidekedi yagize ati 'Igihe abanzi bacu bazakomeza kutwitwaraho nabi bakaba barasa n'isasu rimwe, nzateranya Imitwe yombi y'Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo mbasabe uburenganzira bwo gutangiza intambara ku Rwanda.'
Ni imvugo ingabo z'u Rwanda zari zanze kugira icyo zizivugaho, ariko Umuvugizi wazo, Brig Gen Ronald Rwivanga, yagize icyo abitangazaho.
Mu kiganiro yagiranye n'Ikinyamakuru The New Times, Brig Gen Rwivanga yavuze ko RDF idatewe ubwoba n'ibimaze iminsi bitangazwa n'Umukuru w'Igihugu cy'igituranyi, kuko ihora yiteguye.
Yagize ati 'Ndasubirisha ikibazo cya politiki igisubizo cya gisirikare. Turiteguye. Kandi n'ubusanzwe duhora twiteguye. Nta gishya ku kwitegura kwacu.'
U Rwanda rwakunze kuvuga ko nta na rimwe rwifuza kuba rwakwinjira mu ntambara n'Igihugu cy'igituranyi, icyakora ko igihe cyose hari icyayirushozaho, rwiteguye kuyirwana rwemye.
UKWEZI.RW