Bwana Samuel Dusengiyumva yagizwe Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, yasimbuye Bwana Pudence Rubingisa wahawe kuyobora Intara y'Uburasirazuba.
Samuel Dusengiyumva wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yari ahataniye uyu mwanya na Ms Rose Baguma usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y'Uburezi n'Isesengura muri Minisiteri y'Uburezi.
Amatora yo gushaka ukwiriye gukorera mu ngata Rubingisa yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 15 Ukuboza mu 2023.
Uyu mugabo yatowe ku majwi 532 mu gihe Rose Baguma yagize amajwi 99. Ay'imfabusa yabaye 7. Asimbuye Pudence Rubingisa wabaye Meya w'Umujyi wa Kigali muri Kanama 2019. Yatowe ari Meya wa cumi uyoboye umujyi wa Kigali nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dusengiyumva yarahiriye kuba umwe mu Bajyanama 11 b'Umujyi wa Kigali kuri uyu wa 15 Ukuboza 2023, nyuma y'uko bitangajwe mu myanzuro y'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe tariki 14 Ukuboza 2023.
Kuva mu Ugushyingo 2019 kugeza ubu, Dusengiyumva Samuel yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Minaloc.
Ni urugero rwiza rw'Umwana wo mu cyaro cya kure wakabya inzozi zo kuba mu mujyi noneho ukarenga ukanawuyobora uvuye kuba Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y'Ubutegetsi bw'igihugu, Dore ko mu buhamya bwe bwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi yavuze ko akomoka kuri Pasteri Ruhamya na Muganga Nyirabanyiginya bombi bazize Jenoside yakorewe abatutsi aho bakomoka ku Rutabo na Kinazi ya Ruhango
Akarenga ayo mateka akiyubaka mu bigwi bikurikira;
Uyu mugabo wize amategeko mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda kuva mu 2001 kugeza 2005, yabaye umujyanama mu by'amategeko muri Gahunda y'Inkiko Gacaca kuva mu 2006 kugeza mu 2008, aho yajyaga inama kandi agatanga amahugurwa ku nyangamugayo za Gacaca zafashije mu guca imanza mu Turere twa Bugesera, Rwamagana na Huye.
Muri iyi gahunda kandi yafashaga mu bukangurambaga kugira ngo abaturage bitabire imirimo y'Inkiko Gacaca,
akanasesengura kandi agafasha mu gukemura ibibazo by'amategeko byashoboraga kuvuka muri izi manza.
Mu 2009 kugeza mu 2011 yari umuyobozi wa Gahunda ya One Laptop Per Child ku rwego rw'igihugu. Iyi gahunda yari igamije kugeza mudasobwa kuri buri mwana.
Ni mu gihe kuva mu 2010 kugeza 2013 yari n'Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya MMD Law Firm, yunganira abantu mu by'amategeko. Kuva mu 2013 kugeza 2015 yari Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubumenyi mu Rugaga rw'Abavoka mu Rwanda.
Dusengiyumva Samuel yanabaye umujyanama mu by'amategeko mu Kigo cyo mu Karere gishinzwe kugenzura Intwaro nto [Regional Center on Small Arms] hagati ya 2015 na 2016, na ho kuva mu 2017 kugeza mu 2019 yari Umuhuzabikorwa w'Ishami rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta.
Kugeza ubu umujyi wa Kigali ufite abajyanama 11 aribo Dr. Kayihura Muganga Didas , Nishimwe Marie Grace, Baguma Rose, Bizimana Hamiss, Kajeneri Mugenzi Christian, Muhutu Gilbert, Urujeni Martine, Rutera Rose na Umutesi Geraldine, Samuel Dusengiyumva na Madamu Solange Ayanone.
The post Bwana Sam Dusengiyumva Niwe Uramutswa Umujyi wa Kigali nyuma yo gusimbura Bwana Rubingisa appeared first on RUSHYASHYA.