Gusa ariko muri iyi myaka ishize ari mu muziki bariya bahanzi bakoranye indirimbo, ndetse na Angel Mutoni bazahurira mu gikorwa kigamije gukundisha abagore n'abakobwa injyana ya Hip Hop mu rwego rwo kubatinyura kuyikora no kuberaka ko bishoboka.
Uyu musore amashuri abanza n'ayisumbuye yayize mu Rwanda, Kaminuza ayiga muri Amerika ari nako yakomereje igice kinini cy'ubuzima bwe, ariko yagiye anyuzamo agaruka mu Rwanda mu bihe bitandukanye.
Denis Kanaka yivuga nk'umuhanzi ufite umuhate wo kumenya ibintu byinshi, kandi agaharanira ko abisangiza abandi mu rwego rwo kuzamura umuco w'u Rwanda no gufashanya mu iterambere.
Mu gihe yamaze muri Amerika, avuga ko ibihe byiza yahagiriye harimo no kuririmba mu gitaramo yahuriyemo n'umuraperi ukomeye ku Isi, T. Pain, Big Shown, K Dink n'abandi. Yanakoreye ibitaramo bitanu mu Mujyi wa New York, muri Canada aho yahuriyemo n'abarimo Ikirezi n'abandi.
Yabwiye InyaRwanda ko muri iki gihe arajwe ishinga no kongera gukorera ibindi bitaramo muri Amerika, ariko ko azaba ari kumwe n'abahanzi bo mu Rwanda 'twatangiye ibiganiro'.
Denis Kanaka asanzwe afite indirimbo zirimo 'My Queen', 'Outro', 'Nta Bwoba', 'Ntuzabure' yakoranye na Mike Kayihura; hari kandi 'These Days' yakoranye na Mucyo na Kivumbi King, 'Gatebe Gatoki' yakoranye na Sema Sole, 'Lost in Space' yakoranye na Angell Mutoni n'izindi.
Uyu musore yamenyekanye kandi asubiramo indirimbo z'abahanzi bahanzi, yasubiyemo indirimbo nka 'Bado' ya Bruce Melodie, 'Amakosi' ya Ish Kevin, 'Genza Rwanda uri nziza' ya Kamaliza n'izindi.
Avuga ko kuba yarakoranye indirimbo n'abarimo Mike Kayihura na Angel Mutoni ahanini byaturutse ku bushuti bombi bari bafitanye.
Ati "Uburyo twatangiye gukorana na Mike Kayihura hamwe na Angel nuko twari inshuti mu buzima busanzwe, twese dukunda muzika, hagera igihe twumva ko twakorana tukagira ikintu tugezeho musically. Ni muri uburyo, twakoranaga. Nanubu, turacyafashanya mu rugendo rwacu rwa muzika.'
Mbere y'uko umuraperi ukomeye ku Isi, Kendrick Lamar ataramira i Kigali, uyu musore yifashe amashusho yisanishije nawe ari muri studio aririmba, bituma benshi bakeka ko ariwe.
Uyu musore ariko asanzwe anakora umwuga wo kuvanga imiziki, ndetse yagiye yifashishwa mu bitaramo binyuranye yagiye acurangamo muri Amerika. No muri Kigali ajya acuranga mu bitaramo.
Yavuze ko kuririmba n'umwuga wo kuvanga imiziki, ari ibintu yakunze mu buryo bukomeye kugeza ubwo yiyemeje kujya abihuza byombi.
Ati "Ibintu mbihuza kuberako ngira gahunda mu buzima, nubwo ntakunze kuba ndi mu gihugu, ndagira amatsiko yo kumenya ibigezweho hano. Kandi nkagira umuhate wo kwiga ibintu bishya. No kwizera nyine ko ushobora kugera kuri icyongicyo ushaka kugeraho."
Muri iki gihe ari mu Rwanda, aho ari gutegura ibitaramo bigamije kwigaragariza abafana be birimo n'icyo yise "The story of Dakecy" kizagaruka cyane ku rugendo rwe rw'umuziki.
Ati "I Kigali ubu ngubu ndigutegura ibitaramo bitandukanye, binyegereza abafana banjye kandi byerekana urugendo rwanjye muri muzika nyarwanda. Ariko byumwihariko muri byo nuko Tariki 2 Mutarama 2024 uyu mwaka tugiye gutangira hari igitaramo nzakora kizaba kigamije kwerekana urugendo rwanjye muri muzika nacyise "The story of Darkecy ".
Uyu muhanzi avuga ko ashaka gukora ibikorwa bishamikiye ku muziki we bizatuma abantu bamenya izina rye nk'uko bamenye iry'abandi bahanzi bakuranye.Â
Denis Kanaka avuga ko guhurira ku rubyiniro n'umuraperi T-Pain uri mu bakomeye ku Isi ari kimwe mu byiza yagezeho mu buzima bweÂ
Ubwo Denis Kanaka yacurangaga mu bitaramo byabereye mu Mujyi wa New York muri AmerikaÂ
Umuraperi Denis Kanaka ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo yahuriyemo na T-Pain
Kanaka yavuze ko agerageza ibintu bishya ari nayo mpamvu yahisemo guhuza urugendo rwe rw'umuziki no kuvanga imiziki (Dj)Â
Denis [Uri hagati] yavuze ko ashaka gukora ibitaramo bigamije kugaragaza impano ye no gutinyura abakobwa kwinjira muri Hip HopÂ
Denis Kanaka asanzwe ari umuhanzi mu gukora indirimbo 'Production' kuko yakoreye indirimbo abarimo Mike Kayihura   Â
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'TMH' YA DENIS KANAKA NAANGELL MUTONI
 ">
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GATEBE GATOKI'YA DENIS KANAKAÂ NA SEMA SOLE
 ">
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIIRMBO 'THESE DAYS' YADENIS KANAKA NA KIVUMBI KING
">Â