Ku mugoroba wo kuri uyu Kane tariki 21 Ukuboza 2023, abana bari mu irerero ry'Igihugu ry'Umupira w'amaguru ku bufatanye na FC Bayern Munich bifatanyije n'ubuyobozi bwa FERWAFA na Minisiteri ya siporo mu kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka.
Ibi birori byari byanatumiwemo na rutahizamu w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, bwana Byiringiro Lague.